Abashoye mu nzoga z’ibyuma bagahomba ntibaduhangayikishije – Minisitiri w’Intebe

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, yavubwiye abagize inteko ishinga amategeko ko abantu bahombejwe no gukora inzoga z’ibyuma none inganda zabo zikaba zarafunzwe, atari bo bahangayikishije igihugu.
Igihangayikishije igihugu ni abagizweho ingaruka n’ubwo bucuruzi bw’ibintu bitemewe.
Nsengiyumva asubiza depite Mukabunani Christine, yagize ati “Inganda zagezweho n’ingaruka zo gufungwa, ni izakoraga ibyuma, kandi nta warenganyijwe. Inganda nka Bralirwa na SKOL ntizafunzwe, ariko nazo zaragenzuwe, dusanga nta kibazo ziteje.”
Aha, yongeye kwerekana ko iki kibazo, Leta itagomba kukijyanamo amarangamutima, ariko avuga ko muri abo bashoramari, uzakora undi mushinga utari uwo gukora ibyuma azafashwe binyuze mu miyoboro isanzwe ya Leta.
0 Comments