Abadepite bagize PAC zo muri Afurika bahuriye i Kigali mu kongerera Inteko ubushobozi mu kugenzura umutungo wa Leta
Oswald Niyonzima
Abadepite baturuka mu bihugu birindwi bya Afurika, kuva kuri uyu wa mbere, bateraniye i Kigali mu mahugurwa y’iminsi itatu agamije kongerera Inteko Zishinga Amategeko ubushobozi mu kugenzura no gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo wa Leta.

Aya mahugurwa ahuje abadepite bagize Umuryango Uhuza Komite zishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo wa Leta muri Afurika, baturutse mu Rwanda, Kenya, Uganda, Bénin, Ghana, Liberia na Malawi.
Abitabiriye baraganira ku buryo Inteko Zishinga Amategeko zishobora kurushaho kunoza igenzura ry’imikoreshereze y’umutungo wa Leta, kunoza imikoranire hagati ya za komisiyo z’Inteko n’inzego zigenzura imari ya Leta, ndetse no gukorana n’inzego zigenzurwa, imiryango itari iya Leta n’izishinzwe kurwanya ruswa.
Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite ushinzwe ibikorwa by’Inteko, Uwineza Beline, yavuze ko aya mahugurwa aje mu gihe ibihugu bya Afurika bikwiye gukoresha neza umutungo bifite kugira ngo ugire uruhare mu iterambere ry’abaturage.
Yagize ati “Ibihugu byacu birasabwa gukora byinshi ariko bikoresheje umutungo muke. Ni ngombwa rero ko umutungo wa Leta ukoreshwa neza kandi ukagira umusaruro ugaragara mu mibereho y’abaturage.”

Uwineza yavuze kandi ko igenzura rikomeye kandi rinoze ari ingenzi mu gukumira isesagurwa ry’umutungo wa Leta no guteza imbere imiyoborere iboneye.
Ati “Umutungo wa Leta ntukwiye gupfushwa ubusa. Tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo ukoreshwe mu buryo butanga umusaruro kandi bugirira akamaro abaturage.”

Aya mahugurwa kandi agamije gushimangira imikoranire n’imiyoborere ishingiye ku kubazwa inshingano, gukorera mu mucyo no kurwanya ruswa, kugira ngo igenzura ry’imari ya Leta rirusheho kugira uruhare mu iterambere rirambye rya Afurika.
0 Comments