Skip to contentSkip to main navigation Skip to footer

Leta ihagurukire ikibazo cy’urusimbi gikenesha abantu – Senateri Muligande

Senateri Charles Muligande yasabye Guverinoma ko yahagurukira ikibazo cy’abakina urusimbi, kuko gikenesha abantu, kikanasenya ingo.

Muligande yavuze ko hari abantu bakina urusimbi, rukabahombya, bakabura amafaranga yo kwishyura amafaranga y’ishuri y’abana, kandi bafite akazi.

Yagize ati “Twabasaba ko muhagurukira n’ikibazo cy’urusimbi gihangayikishije, nk’uko mwahagurukiye ikibazo cy’ibyuma. Kirakenesha abantu n’imiryango, ari nako rusenya ingo.”

Minisitiri w’Intebe yagize ati “icy’urusimbi turakizi, hari n’inzu z’imikino y’amahirwe twafunze. Icyakora bishobora kuba bitarumvikanye neza. Ndumva tugomba gushyiramo izindi mbaraga.”

0 Comments

There are no comments yet

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *