Amb. Wellars Gasamagera yagizwe Umusenateri uhagarariye Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki

Ernestine Musanabera
Ambasaderi Gasamagera Wellars ni we washyizweho n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki nk’Umusenateri urihagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko, asimbura Senateri Mukabalisa Donatilla uherutse kwitaba Imana.
Byatangajwe mu nama nyunguranabitekerezo y’ihuriro ry’igihugu ry’imitwe ya politiki ikorera mu Rwanda, yateranye kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Nzeri 2026 Kacyiru.
Gasamagera yagarutse muri Sena, nyuma y’uko yari yarigeze kuba Umusenateri hagati ya 2003 na 2011, aho yari umwe mu bagize Komisiyo ihoraho ishinzwe Politiki n’Imiyoborere, ndetse akaba n’umwe mu bari muri Komisiyo yagenzuraga ibyerekeye Ikoranabuhanga mu Itumanaho.
Mbere yo kujya muri Sena bwa mbere, Gasamagera yari yarabaye Perefe w’Intara y’Umujyi wa Kigali kuva mu 1997 kugeza mu 2001. Nyuma yaho yakomeje gukora mu nzego zitandukanye z’igihugu, anaba Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Imiyoborere n’Imicungire (Rwanda Management Institute).
Mu rwego rwa dipolomasi, Gasamagera yabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Angola ndetse ahagararira u Rwanda no muri São Tomé et Príncipe.
Mu 2023, Gasamagera yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi, asimbura François Ngarambe wari umaze igihe kuri uwo mwanya. Mbere yo kuba Umunyamabanga Mukuru, yari amaze imyaka myinshi afite inshingano zitandukanye mu Muryango, zirimo kuba Komiseri ushinzwe Mobilisation Politiki kuva mu 2009 ndetse n’Umuvugizi w’Umuryango.
Mu Kuboza 2025, Gasamagera yahererekanyije ububasha na Ambasaderi Christophe Bazivamo, wari mushya ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi.
Gasamagera afite Master of Public Administration yakuye muri Kaminuza ya Québec muri Canada, ndetse afite n’impamyabumenyi ya Commonwealth Professional Certificate in Parliamentary Practice and Procedures.
Kuba Gasamagera yongeye kujya muri Sena bitumye agaruka mu rwego rw’Inteko Ishinga Amategeko nyuma y’imyaka isaga 15 avuye muri uwo mwanya, ubu akaba agiye guhagararira Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki.
Asimbuye Senateri Mukabalisa Donatilla, wari uhagarariye iri Huriro muri Sena mbere y’uko yitaba Imana.
0 Comments