FONERWA imaze gukusanya miliyoni 364 z’amadolari mu mishinga yo kurengera ibidukikije

Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (FONERWA) kimaze gukusanya miliyoni 364 z’amadolari ya Amerika kuva cyashingwa mu 2012, agakoreshwa mu gutera inkunga imishinga igamije kurengera ibidukikije no guhangana n’ihinduka ry’ibihe.
Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Bernadette Arakwiye, ku wa Mbere tariki ya 23 Ugushyingo 2026, ubwo yagezaga ku Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite umushinga w’itegeko rishyiraho Ikigega cy’Ibidukikije n’Ihinduka ry’Ibihe mu Rwanda.
Mu mishinga y’ingenzi yatewe inkunga na FONERWA harimo Green Gicumbi, wahawe miliyoni 32 z’amadolari ya Amerika. Uyu mushinga wagiriye akamaro abantu 150.000 mu buryo butaziguye, mu gihe abandi 380.000 bawungukiyemo mu buryo buziguye, binyuze mu mpinduka wazanye mu mibereho y’abaturage no mu kubungabunga ibidukikije.
Minisitiri Arakwiye yavuze ko uyu mushinga wari ugizwe n’ibikorwa bitandukanye birimo gucunga neza imigezi n’ibibaya by’amazi, guteza imbere ubuhinzi bwita ku mihindagurikire y’ikirere no guteza imbere uburyo bwo guteka bukoresha ibicanwa n’ikoranabuhanga bitangiza cyane ubuzima bw’abantu n’ibidukikije ugereranyije n’inkwi n’amakara.
Harimo kandi kwimura abaturage bari batuye mu bice bishobora guteza ibyago.
Yagaragaje ko uyu mushinga wanagize uruhare mu guhanga imirimo no guteza imbere ubumenyi bw’abaturage, aho watanze amahirwe arenga 23.000 mu Karere ka Gicumbi.
Undi mushinga ni Nyandungu Eco-Park, watwaye miliyoni eshanu z’amadolari ya Amerika. Wagizemo uruhare mu gusana no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, gucunga imyuzure no gutegura gahunda yo gusana ibishanga bifite ubuso bugera kuri hegitari 4.000 mu Mujyi wa Kigali.
Hari kandi umushinga wa Ampersand watewe inkunga ingana na miliyoni 600 Frw. Uyu mushinga wafashije mu igeragezwa ry’ikoreshwa ry’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi, unagira uruhare mu gukurura ishoramari ry’abikorera riri hagati ya miliyoni 30 na 40 z’amadolari ya Amerika.
FONERWA igiye kuva ku gutanga inkunga gusa ijye no gushora imari
Umushinga w’itegeko rishyiraho Ikigega cy’Ibidukikije n’Ihinduka ry’Ibihe mu Rwanda uteganya guhindura imikorere ya FONERWA, ikava ku kuba ikigega ahanini gitanga inkunga, ikagira n’ubushobozi bwo gukusanya no gushora imari mu mishinga yo kurengera ibidukikije no guhangana n’ihinduka ry’ibihe.
FONERWA yashyizweho n’Itegeko No 39/2017, ikaba yarakoraga ahanini ishingiye ku nkunga z’abafatanyabikorwa mu iterambere, ari na zo yakoreshaga mu gutera inkunga imishinga itandukanye.
Minisitiri Dr Arakwiye yagaragaje ko ubu buryo bufite imbogamizi zirimo kugabanuka kw’inkunga n’inguzanyo zitangwa ku nyungu nto, ubushobozi buke bwo gukusanya imari nini ituruka ku bashoramari bigenga n’ibigo by’imari, ndetse no kutagira uburyo buhagije bwo kwinjiza amafaranga no kongera kuyashora mu yindi mishinga.
Yavuze ko ari yo mpamvu umushinga w’itegeko uteganya ko iki kigega kizajya gikusanya imari, kiyihuza, kiyishora mu mishinga itandukanye kandi kikongera gushora amafaranga cyinjije.
Ati “Ni muri urwo rwego umushinga w’itegeko uteganya ko iki kigega kizajya gikusanya imari, kiyihuza, kiyishora mu mishinga itandukanye kandi kikongera gukoresha amafaranga cyinjije”.
Izi mpinduka zigamije kongera ubushobozi bw’iki kigega no gutuma gikomeza ibikorwa byacyo mu buryo burambye, kidashingiye gusa ku nkunga z’abafatanyabikorwa, ahubwo kinifashisha ishoramari ry’abikorera n’andi masoko y’imari.
0 Comments