FONERWA ikeneye amategeko ayemerera gushora imari aho gushingira ku nkunga gusa – Minisitiri Dr Arakwiye

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Bernadette Arakwiye, yavuze ko imikorere y’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (FONERWA) ikwiye guhinduka, kikava ku buryo bwo gushingira ahanini ku nkunga z’abafatanyabikorwa mu iterambere, kikagira n’ububasha bwo gushora imari mu mishinga yo kurengera ibidukikije no guhangana n’ihinduka ry’ibihe.

Yagaragaje ko uburyo FONERWA yashyizweho ikoramo butagihuye n’ibikenewe muri iki gihe, cyane ko inkunga z’abafatanyabikorwa zikomeje kugabanuka, mu gihe hakenewe ubushobozi bwo gukusanya imari nini no kuyikoresha mu buryo burambye.
Ibi Minisitiri Arakwiye yabigarutseho ku wa 23 Ugushyingo 2026, ubwo yagezaga ku Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite imishinga ibiri y’amategeko, irimo umushinga w’itegeko rishyiraho Ikigega cy’Ibidukikije n’Ihinduka ry’Ibihe mu Rwanda n’umushinga w’itegeko rigenga ibidukikije n’ihindagurika ry’ibihe.
Yasobanuye ko FONERWA yashinzwe mu 2012, igamije gukusanya inkunga z’abafatanyabikorwa mu iterambere no kuzifashisha mu gutera inkunga imishinga ijyanye no kurengera ibidukikije.
Ati “Ubu buryo bwagize akamaro mu ntangiriro z’imikorere ya FONERWA, ariko ubu buryo bwonyine ntibukijyanye n’ibikenewe mu rwego rwo kubona imari yifashishwa mu bikorwa byo kugabanya cyangwa guhangana n’ihinduka ry’ibihe.”
Minisitiri Arakwiye yagaragaje imbogamizi eshatu zikomeye zituruka ku kuba iki kigega gishingira ahanini ku nkunga.
Imbogamizi ya mbere ni uko ubwo buryo butarambye, kuko kwishingikiriza ku nkunga zidafite icyizere cyo gukomeza kuboneka ku rugero rumwe bituma ikigega kitagira ubushobozi buhamye bwo gutegura no gukomeza ibikorwa byacyo mu gihe kirekire.
Imbogamizi ya kabiri ni ubushobozi buke bwo kwagura ibikorwa, bitewe n’uko FONERWA itabasha gukusanya no gucunga imari nini ituruka ku bashoramari bigenga, ibigo by’imari n’izindi nzego zifite ubushobozi bwo gushora imari.
Indi mbogamizi ni uko imiterere y’iki kigega itagiha ubushobozi buhagije bwo gushora imari, kwinjiza amafaranga ava mu bikorwa byacyo bwite no kongera kuyashora mu yindi mishinga.
Ati “Bityo amategeko ariho ubu ateganya imicungire y’imari y’inkunga zakiriwe, mu gihe aho tugeze ubu hakenewe uburyo bwo gushora imari, guhuza imari ituruka ahantu hatandukanye no kubyaza umusaruro mu buryo burambye amafaranga yinjiye.”
Minisitiri Arakwiye yavuze ko ari yo mpamvu hakenewe itegeko rishya rizahindura imikorere n’imiterere ya FONERWA, ikava ku kuba ikigega gishingiye ku nkunga gusa, ikaba ikigega cy’igihugu gifite ububasha bwo gukusanya, guhuza no gucunga imari igenewe ibikorwa byo guhangana n’ihinduka ry’ibihe.
Iri tegeko rizayiha kandi ubushobozi bwo gushora imari mu buryo butandukanye, kwinjiza amafaranga ava mu mishinga yashoyemo no kongera kuyashora mu yindi mishinga.
Ibi bizafasha FONERWA kugira ubushobozi bwagutse bwo gutera inkunga ibikorwa byo kurengera ibidukikije no guhangana n’ihinduka ry’ibihe, bitagombye gutegereza gusa inkunga z’abafatanyabikorwa mu iterambere.
Ni impinduka zigamije gutuma iki kigega kigira ubushobozi bwo kwibeshaho no gukomeza gushora imari mu mishinga itandukanye, bityo kikagira uruhare rurambye mu gushyigikira gahunda z’igihugu zo kurengera ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’ihinduka ry’ibihe.
0 Comments