Skip to contentSkip to main navigation Skip to footer

Umusaruro w’ibitoki urapfa ubusa kuko inganda z’inzoga zifunze

Abadepite bagaragaje impungenge z’igihombo abahinzi b’urutoki bakomeje guterwa n’ifungwa ry’inganda zenga inzoga zikomoka ku bitoki, basaba Minisiteri y’Inganda n’Ubucuruzi (MINICOM) gufata ingamba zihutirwa kugira ngo uwo musaruro ubone isoko.

Ibi byagarutsweho ubwo abadepite babazaga Minisitiri w’Inganda n’Ubucuruzi, Marie-Antoine Kajangwe, impamvu inganda zafunzwe nyuma y’uko ba nyirazo bashoye imari, bagafata inguzanyo mu mabanki, n’abahinzi na bo bakaba barahinze urutoki bizeye ko bazabona isoko ry’umusaruro wabo.

Depite Christine Mukabunani yavuze ko MINICOM yari ikwiye gukumira ibibazo byagejeje izo nganda ku ifungwa, binyuze mu bugenzuzi bwagombaga kugaragaza ibitagenda neza hakiri kare.

Yagize ati “MINICOM ifite inzego zikora ubugenzuzi. Ndashaka kumva uko byagenze kugira ngo babone ko ziriya nganda zidakora abantu baramaze kwitegura, barashoyemo, ari ku ruhande rw’abanyenganda bari bariteguye bafite imyenda mu mabanki, mbese biteguye ari ho business yabo ishingiye, hanyuma bugacya mu gitondo ngo uruganda rurafunzwe, kandi haragiye hakorwa ubugenzuzi butandukanye.”

Mukabunani yavuze ko n’abahinzi bashishikarijwe guhinga urutoki kuko hari inganda zari zemewe gutunganya umusaruro warwo, bityo na bo bakaba barashoye amafaranga bizeye ko bazabona isoko.

Yagaragaje ko hari abahinzi bageze aho gutekereza ko imitungo yabo ishobora gutezwa cyamunara n’amabanki kubera imyenda bafashe, mu gihe batagishobora kubona isoko ry’ibitoki byabo.

Yabajije MINICOM impamvu itakoze inshingano zayo uko bikwiye, ku buryo ibibazo byari mu nganda byari gukemurwa bitarateza igihombo gikomeye ku bashoramari no ku bahinzi.

Depite Mukabunani yanagarutse ku mabwiriza agenga isuku n’ubuziranenge bw’inzoga za gakondo, avuga ko no mu nzego z’ibanze hakiri urujijo ku bipimo byakoreshwa mu kumenya niba inzoga zengwa n’abaturage zujuje ubuziranenge.

Yagize ati: “Na bo iyo muganiriye barakubwira bati ‘Natwe ntabwo tuzi icyo twashingiraho twemeza ko uriya muntu yakoze ibintu byujuje ubuziranenge cyangwa bitujuje ubuziranenge.’”

Yavuze ko kuba nta buryo bwumvikana bwo gupima ubuziranenge bw’inzoga za gakondo bishobora guteza amakimbirane hagati y’abaturage n’abayobozi, cyane cyane iyo inzoga z’umuturage zimennwe mu gihe atazi neza impamvu zifatwa nk’izitujuje ubuziranenge.

Abadepite basaba ko umusaruro w’ibitoki uhabwa isoko

Depite Erneste Nsangabandi yavuze ko ikibazo cy’ifungwa ry’inganda cyakajije ikibazo cy’isoko ry’ibitoki, kandi ko umusaruro ukomeza kwiyongera mu gihe abahinzi badafite aho bawerekeza.

Yabajije niba, mu gihe MINICOM n’izindi nzego bireba zigitegura amabwiriza y’ubuziranenge, hatashakwa ubundi buryo bwatuma umusaruro w’abaturage ukomeza kubona isoko.

Depite Damien Nyabyenda na we yagaragaje ko uburyo bwo kugenzura ubuziranenge bw’ibiribwa n’ibinyobwa bya gakondo bikoreshwa mu bukwe bwakwigwaho, kugira ngo harebwe niba hari ibyakurikizwa no mu bicuruzwa bigenewe isoko.

Yavuze ko igenzura rikorwa ku rwego rw’umudugudu rishobora gufasha mu gukumira ikorwa n’ikoreshwa ry’inzoga za gakondo zitujuje ubuziranenge, ariko ko hakwiye no kurebwa uko abahinzi b’urutoki batagira uruhare mu ikorwa ry’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge barindwa igihombo.

Yasobanuye ko hari abahinzi bateye urutoki bagamije kurubyaza umusaruro ubafasha kwishyurira abana amashuri no kubona ibitunga imiryango yabo, bityo bakaba badakwiye kugirwaho ingaruka z’ibibazo bitagize uruhare mu guteza.

Depite Mazimpaka yagaragaje ubwinshi bw’umusaruro w’ibitoki byengwamo inzoga, ashingiye ku mibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR).

Yavuze ko mu Rwanda buri mwaka haboneka toni 562.968 z’ibitoki byengwamo inzoga, asobanura ko uwo musaruro ukomoka ku buso bunini bw’ubutaka bwateweho urutoki, ku buryo kuwubura isoko bishobora kugira ingaruka zikomeye ku bahinzi.

Yagaragaje impungenge ko ikibazo cy’isoko gishobora gukomeza gukomera, kuko abahinzi badashobora kurandura urutoki bari barateye biteze ko ruzabinjiriza amafaranga.

Oswald Niyonzima

0 Comments

There are no comments yet

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *