Skip to contentSkip to main navigation Skip to footer

Serivisi za Leta zitangwa mu buryo bwuzuye bw’ikoranabuhanga zifite amanota 11%

Oswald Niyonzima

Icyegeranyo cya RGB cya 2025-2026, cyasohotse kuri uyu wa 22 Ukwakira, kigaragaza uko abaturage bishimira serivisi bahabwa, Rwanda Governance Scorecard, kigaragaza ko igipimo cya serivisi za Leta zimaze kwimurirwa mu ikoranabuhanga mu buryo bwuzuye kiri hasi cyane ugereranyije n’izindi serivisi zasuzumwe.

Iki cyegeranyo kandi, kigaragaza ko inkingi y’ireme rya serivisi zatanzwe yagize amanota 68.48%, avuye kuri 71.73% muri raporo yabanje.

Mu bipimo byasuzumwe mu rwego rw’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, kunyurwa no kohererezanya serivisi binyuze kuri Irembo byagize amanota 81.80%, mu gihe kunyurwa na serivisi zo kuregera inkiko hakoreshejwe ikoranabuhanga byagize 65.40%.

Iri tandukaniro ritanga ishusho y’uko kuba serivisi iboneka mu buryo bw’ikoranabuhanga bidahita bisobanura ko inzira yose umuturage anyuramo kugira ngo ayihabwe yuzuye cyangwa yoroshye.

Kinagaragaza ko intego ya gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere, NST2, ari uko nibura 90% by’abaturage bazaba bishimira serivisi za Leta mu 2029.

0 Comments

There are no comments yet

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *