U Rwanda rugiye kubona Miliyoni 17€ zo kwihutisha imishinga y’ikoranabuhanga

Ernestine Musanabera
U Rwanda rugiye kubona inguzanyo y’inyongera ya miliyoni 17 z’amayero yo kwihutisha ibikorwa by’ikoranabuhanga, birimo indangamuntu koranabuhanga, guhuza amakuru no guteza imbere serivisi za Leta zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Kabera Godfrey, yabigarutseho ubwo Umushinga w’Itegeko ryemera burundu amasezerano y’inyongera y’iyi nguzanyo watorwaga n’Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, ku wa 8 Ukwakira 2026.
Iyi nguzanyo u Rwanda rwahawe n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere igenewe kongerera ubushobozi umushinga wo kwihutisha ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu gihugu.
Kabera yavuze ko amafaranga azakoreshwa mu guteza imbere indangamuntu koranabuhanga, kubaka uburyo bwo guhuza amakuru no kwihutisha ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (AI), ndetse na serivisi za Leta zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Yasobanuye ko ishoramari mu bikorwaremezo by’ikoranabuhanga, guteza imbere imiyoborere ishingiye kuri ryo no kongerera abakozi ubumenyi ari bimwe mu byihutisha iterambere ry’u Rwanda.
Yagize ati “Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kwihutisha iterambere ry’ikoranabuhanga ishoramo imari, cyane cyane mu bikorwaremezo, guteza imbere imiyoborere ishingiye ku ikoranabuhanga, gushyiraho uburyo bwo kugerageza ikoranabuhanga rishya no kongerera abakozi ubumenyi n’ubushobozi bukenewe.”
Yavuze ko iyi gahunda ishyigikira intego z’igihugu z’iterambere ry’ikoranabuhanga, uhereye kuri gahunda zatangiye mu 2002, kugeza ku Cyerekezo 2050, binyuze muri Gahunda y’Igihugu y’Iterambere (NST2).
Iyi nguzanyo izishyurwa mu gihe cy’imyaka 40, nta nyungu (0%), nk’uko Kabera yabisobanuye.
Yongeyeho ko uyu mushinga ugamije kugeza kuri benshi interineti yihuta, kunoza itangwa rya serivisi za Leta no guteza imbere udushya. Uzanafasha abaturage kubona serivisi z’ikoranabuhanga ku giciro kiboroheye kandi mu buryo bungana, ndetse n’abashaka kwihangira imirimo ishingiye ku ikoranabuhanga kubona ubushobozi bwo gushyira ibitekerezo byabo mu bikorwa.
Kabera yavuze ko amafaranga y’inyongera azafasha no kuziba icyuho cy’imari gikibangamiye ibikorwa by’ikoranabuhanga, guteza imbere ihuriro ry’amakuru no kongera ubushobozi bw’igihugu mu bijyanye n’ubwenge buhangano, umutekano w’ikoranabuhanga no kurinda amakuru bwite y’abaturage.
Indangamuntu koranabuhanga igeze kuri 76,7%
Mu kiganiro n’abadepite, Depite Mukabalisa Germaine yabajije ibyagezweho mu mushinga wari usanzwe uterwa inkunga n’inguzanyo ya mbere, kugira ngo hamenyekane umusaruro umaze kuboneka mbere yo kongerwaho andi mafaranga.
Mu kumusubiza, Kabera yavuze ko umubare w’abamaze kwitabira gahunda y’indangamuntu koranabuhanga ugeze kuri 76,7%, intego ikaba ari uko Abanyarwanda bose bayibona.
Ku bijyanye no gushyira mu ikoranabuhanga serivisi z’irangamimerere, zirimo kwandika abavutse, abapfuye n’abashyingiranywe, yavuze ko ibikorwa byari biteganyijwe bimaze kugerwaho ku kigero cya 89%.
Ati: “Ni ikintu cyo kwishimira rwose kuko bizaduha gukomeza gukoresha ikoranabuhanga mu kazi kacu ka buri munsi, bityo serivisi dutanga zihute kandi zigere kuri bose.”
Nubwo hari ibyagezweho, Kabera yagaragaje ko gutinda gutanga amasoko ari imwe mu mbogamizi zagaragaye mu ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga.
Yavuze ko inguzanyo y’inyongera izafasha Leta kwihutisha ibikorwa byari biteganyijwe, kugira ngo ikoranabuhanga rikomeze kugira uruhare mu kunoza imitangire ya serivisi no guteza imbere ubukungu bw’igihugu.
0 Comments