Skip to contentSkip to main navigation Skip to footer

Abakandida 47 bagiye kwishakamo uzasimbura Depite w’Urubyiruko weguye

Oswald Niyonzima

Kuri uyu wa mbere tariki 17 Kanama 2026, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje urutonde rw’abakandida bemejwe by’agateganyo mu matora yo gusimbura Venuste Icyizanye awari umudepite uhagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga amategeko.

Ni urutonde ruriho kandidatire zakiriwe zose hamwe uko ari mirongo itanu n’icyenda (59) harimo izemejwe by’agateganyo n’izitemejwe.

Kuri uru rutonde rw’agateganyo ariko, 12 ntibemerewe kuko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yasanze batujuje ibisabwa.

Ibi bivuze ko kugeza ubu afatwa nk’abemerewe guhatanira uyu mwanya ari 47.

Nyuma gutangaza kandidatire zemejwe by’agateganyo, hazabaho no gutangaza urutonde ntakuka rw’abakandida bemejwe tariki 25 Kanama 2026, amatora yo akazaba tariki 02 Nzeri 2026.

Inteko itora umudepite uhagarariye urubyiruko igizwe na Komite nyobozi y’Inama y’Igihugu y’urubyiruko ku rwego rw’Igihugu, na Komite yo ku rwego rwa buri karere.

0 Comments

There are no comments yet

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *