Dore ibigo Inteko ishinga amategeko yasabiye gukurikiranwa mu nkiko – RSSB irabazwa Miliyari zirenga eshanu

Jean de la Croix Tabaro
Komisiyo ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko – PAC yahaye Minisiteri y’Ubutabera inshingano zo gusaba Ubushinjacyaha bugakurikirana amafaranga yatanzwe ntihagaragazwe uburyo yakoreshejwe mu bigo bitandukanye bya Leta.

Ni muri Raporo iyi Komisiyo yagejeje ku Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite kuri uyu wa 4 Kanama.
Muri iyi raporo, amafaranga agomba gukurikiranwa mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize – RSSB arenga Miliyari eshanu, akaba aruta kure amafaranga yose yakoreshejwe nabi mu bigo byose.
Aha, hazakurikiranwa Ikigo cy’Ubucuruzi gishingiye kuri RSSB cyitwa Rwanda Ultimate Golf Course Ltd (RUGC Ltd) kubera amafaanga Miliyari n’igice y’u Rwanda.
Mu magambo arambuye, ni 1,539,643,000 yaguze ibikoresho byo mu gikoni byagombaga kuzakoreshwa muri Hoteli itarubakwa hashingiye ku gukeka ko bizakoreshwa (assumption) hatabanje gukorwa isesengura ko bikenewe(needs assesment).
Byongeye, ngo buri kwezi RSSB yishyura hafi Miliyoni ebyiri, cyangwa mu byuryo burambuye 1,800,000 Frw yo gukodesga aho ibyo bikoresho bibitswe kuva mu mwaka wa 2023.
PAC yasabye kandi ko RSSB ikurikiranwa ikagaragaza icyo Miliyari hafi eshatu n’igice Frw, ku buryo burambuye 3,443,3942,298 Frw yakoreshejwe kuko nta nyandiko zigaragaza icyo yakoze (supporting documents).
Muri izi nzego, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiturire, kizakurikiranwaho 45,769,415 Frw yishyuwe mu buryo bw’imbumbe hatagaragajwe mu buryo burambuye ibyakozwe mu mushinga wo gutanga, no gushyira ubwatsi bw’ubukorano kuri Sitade ya Huye.
Muri Minisiteri y’Ubuzima PAC ishaka ko harebwa iby’amafaranga 340,289,347 Frw yongewe ku masezerano yo kubaka uruganda rutunganya amazi mabi mu bitaro bya Muhima na Bushenge kandi amasezerano y’umushinga ataravuguruwe.
PAC yasabye ko hakurikiranwa 18,900,000 Frw yishyuwe impuguke arenga ku yo yagombaga kwishyurwa nta mpamvu muri RICA.
Mu Kigo cy’Imyuga n”ubumenyo ngiro RTB naho, ngo hagomba gukurikiranwa 12,808,070 Frw yashyizwe mu mirimo yo kwagura ishuri rya Rwanda Coding Academy mu Karere ka Nyabihu.
Mu Mujyi wa Kigali hari ibibazo bigomba gukurikiranwa byagaragaye mu mitangire y’isoko ryo kugura imodoka y’isuku 149,572,080 Frw, ndetse n’ibibazo byagaragaye mu isoko rya fireworks ry’agaciro ka 140,000,000 Frw ryatanzwe nta piganwa ribaye.
PAC irashaka ko Akarere ka Bugesera kazasobanura iby’Amafaranga 168,665,451 Frw yishyuwe mu kwimura ibikorwa binyuranye ahagombaga kwimurwa ahazubakwa umuhanda mu Mujyi wa Nyamata, Akarere ka Bugesera ariko ntihagaragazwe icyo yakoreshejwe.
PAC yasabye ko hatumizwa Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, kugira ngo atange ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye mu Kigo Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC ku byerekeranye n’imishinga ndetse n’imitangire y’amasoko, serivise zo kugeza amazi meza ku baturage zitanoze, n’igihombo cy’amazi atunganywa ntakoreshwe.
Basabye kandi ko hatumirwa Minisitiri w’Uburezi, agatanga ibisubizo mu magambo ku bibazo bimaze iminsi bivugwa mu gukerererwa gucapa no kugeza ibitabo mu mashuri.
0 Comments