Skip to contentSkip to main navigation Skip to footer

Amafaranga abaturage bahuje kugira ngo bikorere umuhanda yaheze mu bubiko

Mediatrice Uwingabire

Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta,yagejeje ku Nteko rusange ibyavuye mu isesengura rya raporo y’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta y’umwaka w’ingengo y’imari warangiye ku wa 30 Kamena 2025, maze igaragaza bimwe mu bibazo yabonyemo.

Depite Muhakwa Valens, Perezida w’iyo Komisiyo, yavuze ko kimwe mu bibazo byagaragajwe n’Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, harimo kuba amafaranga abaturage bahuriza hamwe kugira ngo biyubakire imihanda y’imigenderano, agenda agatinda mu bubiko, ntibabone n’amakuru ku kibazo gituma adakoreshwa icyo yagenewe.

Yagize ati,” Hari ibibazo byagaragaye byihariye, aho nko mu Mujyi wa Kigali, muri gahunda ya ‘neighborhood roads’ cyangwa imihanda y’imigenderano, hagaragaye ubukererwe buri hagati y’iminsi 580, ni ukuvuga umwaka urenga, ndetse n’iminsi 971 ubwo ni imyaka ibiri yarenze noneho mu gusubiza ubusabe bw’abaturage, bari baramaze gukusanya Miliyari imwe na Miliyoni 800 n’ibihumbi 569, aya ngaya twakwibutsa ko angana na 30% by’imishinga yari igiye gukorwa ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali, ariko ugasanga habayeho ikibazo cyo kudakorana neza n’Umujyi wa Kigali”.

“Hari ibibazo biri mu masezerano y’ubufatanye hagati y’Umujyi wa Kigali n’amakomite atandukanye y’abaturage, yarangije igihe kandi ntavugururwe mu gihe imihanda bari bahuriyeho itaramara gukorwa,hari kandi no kutamenyesha abaturage amakuru ku rwego rw’aho kubaka imihanda y’imbere igeze (neighborhood roads) nk’uko byabaga bikubiye mu masezerano bagiranye.

Iyo gahunda yo kubaka imihanda y’imigenderano yiswe ‘neighborhood roads’ ikorwa, abaturage bishakamo ubushobozi bw’amafaranga bwo kwiyubakira umuhanda bahuriyeho, hanyuma Leta nayo ikabunganira ikabongereraho andi ku ngengo y’imari ikenewe.

0 Comments

There are no comments yet

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *