Skip to contentSkip to main navigation Skip to footer

Abadepite batoye itegeko rizafasha u Rwanda guhangana n’ingaruka z’imyuzure n’amapfa

Ernestine Musanabera

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, kuri uyu wa Mbere, tariki 3 Kanama 2026 yatoye itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano ashyiraho Ikigo Nyafurika gifasha mu Gukumira no Guhangana n’Ingaruka z’Ibiza.

Aya masezerano yashyiriweho umukono i Pretoria muri Afurika y’Epfo ku wa 23 Ugushyingo 2012. U Rwanda rwayashyizeho umukono mu gihe rwari ruyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Agaragaza ishingiro ry’umushinga w’itegeko, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Telesphore Ndabamenye yavuze ko Ikigo Nyafurika gifasha ibihugu gukumira no guhangana n’ingaruka z’ibiza ari ikigo cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe cyashyizweho hagamijwe gufasha ibihugu kwitegura, gukumira no guhangana n’ingaruka z’ibiza ndetse n’ibyorezo, kikaba gifatanyije na sosiyete y’ubwishingizi yashinzwe mu 2014 ishinzwe gucunga ibikorwa by’ubwishingizi.

Yasobanuye ko iki kigo gifasha ibihugu guhangana n’ingaruka zituruka ku mihindagurikire y’ikirere zirimo amapfa n’imyuzure, ndetse n’ibyorezo bigenda byibasira Isi.

Ati: “Iki kigo gikorera ku nkingi eshatu zirimo gutegura, kwitegura no gutabara. Gitanga kandi serivisi zo gusesengura ibyago, kuburira hakiri kare, gutegura ingamba zo guhangana n’ibiza no kongerera ubushobozi ibihugu.”

Minisitiri Ndabamenye yavuze ko imibare igaragaza ko imyuzure n’amapfa bihombya u Rwanda amafaranga angana na 1.75% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) buri mwaka, ndetse ko ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere zishobora kuzagera ku gihombo kingana na 3.25% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) mu gihe zizaba zikomeje kwiyongera.

Yongeyeho ko n’ibyorezo bikomeje kwiyongera ku Isi, atanga urugero rwa Marburg, na byo byerekana ko hakenewe uburyo burambye bwo kwitegura no no guhangana nabyo.

Yavuze kandi ko u Rwanda rugifite icyuho mu bushobozi bwo kubona amafaranga yihuse yo gutabara no kongera kubaka ibikorwa byangijwe n’ibiza, ari na yo mpamvu kwinjira muri ARC bifite akamaro.

Mu nyungu u Rwanda rwiteze harimo kongera ubushobozi bwo kwitegura ibiza, kugabanya umutwaro w’ingengo y’imari ikoreshwa mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere n’ibyorezo, gushyiraho uburyo buhamye bwo kuburira hakiri kare no kurinda abaturage ibyago.

Biteganyijwe kandi ko u Rwanda ruzarushaho gukorana n’Ubunyamabanga Bukuru bw’Ikigo Nyafurika gifasha ibihugu gukumira no guhangana n’ingaruka z’ibiza (ARC) n’abaterankunga bayo mu gushaka ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere no gufata ibyemezo bishingiye ku isesengura ry’ibyago mbere y’uko Ibiza bibaho.

Mu rwego rwo kuba umunyamuryango w’iki kigo, u Rwanda ruzajya rutanga umusanzu wa buri mwaka ungana n’Amadolari ya Amerika ibihumbi 50.

Kubera ko uyu mushinga w’itegeko wari warasuzumwe ndetse ukaba utarigeze ugibwaho impaka, Minisitiri Ndabamenye yasabye Abadepite kuwutora utanyuze muri Komisiyo, maze Inteko Rusange irawemeza.

Nk’uko bigaragara muri Raporo ya Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) ya 2025 Mu mwaka wa 2025, ibiza byiganjemo imyuzure n’inkangu byagize ingaruka zikomeye mu Rwanda. Byahitanye ubuzima bw’abantu 145, bikomeretsa abandi 287, bisenya burundu inzu 33 ndetse byangiza inzu 1,841. Byanangije imyaka yari ihingiye kuri hegitari 1,155, byica amatungo 67, byangiza ibyumba by’amashuri 139, ibigo nderabuzima bitandatu, ibice 25 by’imihanda, ibiraro 22 n’insinga z’amashanyarazi 88, bituma ibikorwa by’ubukungu n’imibereho y’abaturage bihungabana.

Izi ngaruka ziterwa n’ibiza ni imwe mu mpamvu zituma u Rwanda rukomeza gushimangira ingamba zo gukumira no guhangana n’ingaruka z’ibiza, harimo no kwinjira muri gahunda z’ubwishingizi z’Ikigo Nyafurika gifasha mu Gukumira no Guhangana n’Ingaruka z’Ibiza (African Risk Capacity).

0 Comments

There are no comments yet

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *