Skip to contentSkip to main navigation Skip to footer

Ibiciro by’amata bigarutse mu Nteko, umworozi agurirwa litiro kuri 400 akagera mu itase y’ugiye kuyanywa ageze ku 2000FRW

Depite Yvonne Mujawabega yabwiye Minisitiri w’Inganda n’Ubucuruzi (MINICOM) ko bitumvikana ukuntu “mu gihugu gitemba amata n’ubuki,” umworozi yagurirwa umukamo ku mafaranga Magana ane kuri litiro (400FRW/L), ariko akagera ku muturage ugiye kuyanywa ageze hejuru y’ibihumbi bibiri kuri litiro (+2,000FRW/L).

Yabivuze ubwo Minisitiri wa MINICIM, Antoine-Marie Kajangwe, yari yitabye abadepite kuri uyu wa Kabiri, ngo abasobanurire ibibazo bagejejweho n’abaturage bijyanye no gutunganya umusaruro w’ubuhinzi no kuwubonera isoko.

Mujawabega yagize ati “Umworozi aratanga litiro y’amata ku mafaranga 400, ariko ubungubu turimo kuyigura twebwe ku mafaranga arenze ibihumbi bibiri, sinzi niba rero kino kibazo kidakwiye gushyirwamo imbararaga zihuse kugira ngo umworozi ahabwe agaciro, ndetse n’Umunyarwanda abone amata, cyane cyane ko kino gihugu kizwi nk’igihugu cy’amata n’ubuki.”

Ati “Numva hari igikwiye gukorwa kugira ngo umworozi ahabwe agaciro n’Umunyarwanda ndetse n’umuturarwanda abone amata.”

Minisitiri Kajangwe yasobanuriye abadepite ko MINICOM n’abafatanyabikorwa bayo bafashe ingamba ko Leta iva mu byo kugena ibiciro by’umusaruro bigakorwa n’abahinzi n’aborozi ubwabo, bakaba ari bo bicara bakabigenza bakurikije ibyo baba bashoye, ndetse n’uko isoko rihagaze.

Yavuze ko kugeza ubu, ku bihingwa bimwe na bimwe nk’ibirayi, umuceri, kawa n’ibindi byatangiye gushyirwa mu bikorwa, kandi bakaba bashaka no kubikora ku mata. Bityo ngo bakaba bumva bizaba igisubizo ku biciro by’amata kuko “usanga yagurishwaga ku giciro kimwe mu gihe cy’umwaka wose.”

Ati “Ariko ubungugu, hazajya habaho inama zibishinzwe (Boards), ku buryo niba ari iy’amata izajya yicara mu gihe cy’imvura hari amata menshi bakagena igiciro bayagurishaho, byagera no mu gihe cy’impeshyi, igihe amata aba yabuze bakongera bakicara bakagena igiciro kijyanye n’icyo gihe.”

Ni ibiganiro bibaye mu gihe, kuba mu Gicurasi uyu mwaka amata yabaye ingume, ku buryo abaturage bageze n’aho bifuza ko yabahenda, ariko akaboneka. Byageze n’aho ku maguriro amwe n’amwe bagena umubare w’udusashi ntarengwa tw’amata bashobora guha umukiliya.

Nko muri Simba, amakuru dukesha umwe mu bahahirayo, avuga ko bo batigeze bazamura ibiciro by’amata ngo bayatange ku biciro by’umurengera nk’uko ahandi hamwe na hamwe bimeze, ariko ko ntawe bashobora kurengereza udupaki (udusashi) dutatu tw’amata.

0 Comments

There are no comments yet

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *