Sena yiyemeje kwegera WASAC n’izindi nzego zicunga nabi imari ya Leta

Komisiyo y’Ubukungu n’Imari muri Sena yagaragaje ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) kigifite ibibazo mu micungire y’umutungo no mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga, kuko mu myaka itanu ishize itigeze ihabwa amanota agaragaza imicungire myiza mu bugenzuzi bwakozwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa gatatu tariki 4 Ugushyingo 2026 ubwo Komisiyo y’Ubukungu n’Imari muri Sena yagezaga ku Nteko Rusange ya Sena raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka w’ingengo y’imari warangiye ku wa 30 Kamena 2025.
Senateri Nsengiyumva yavuze ko ikibazo cya WASAC gikwiye kwitabwaho by’umwihariko, kuko mu myaka itanu ishize nta mwaka n’umwe Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yigeze iyiha amanota agaragaza ko imicungire yayo itunganye. Ahubwo yakomeje guhabwa amanota yo ku rwego rwa “Biragayitse” na Byakwihanganirwa.
Ku rundi ruhande, raporo igaragaza ko amazi WASAC itabasha kwishyuza agera kuri 30%, bitewe n’imiyoboro ishaje, amazi yononekara ataragera ku bayakoresha.
Mu mwaka ushize, amazi WASAC itabashije kwishyuza abakiriya angana na 36% by’amazi yose yakwirakwije, ariko mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka icyo gipimo cyaragabanutse kigera kuri 30%.
Bimwe mu bituma amazi apfa ubusa harimo imiyoboro ishaje, imiyoboro itabasha gutwara amazi ahagije, amatiyo ashaje ndetse n’ibura ry’abakozi.
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2025 igaragaza ko WASAC yakoze metero kibe miliyoni 85,75 z’amazi, ariko ikabasha kwishyuza abakiriya metero kibe miliyoni 53,33 gusa, bingana na 62,2% by’amazi yose yakozwe.
Amazi atishyuwe yari afite agaciro ka miliyari 10,4 z’amafaranga y’u Rwanda, hakoreshejwe igiciro fatizo cya 323 Frw kuri metero kibe.
Nubwo igipimo cy’amazi apfa ubusa cyagabanutse, Abasenateri bagaragaje impungenge z’uko hari uduce tugikomeje kubura amazi.
Mu mishinga igamije kongera amazi harimo iya Nzove na Kanzenze, ndetse n’iteganyijwe mu rugomero rwa Nyabarongo ya Kabiri.
Mu bindi bibazo iyi Komisiyo yabonye bihuriweho n’inzego birimo imishinga y’abaterankunga isinywa ariko ikaba itaratangira gushyirwa mu bikorwa.
Ati “Byabonetse muri RTDA, RTPA, ariko byose twasanze biterwa no kudakora inyigo ku gihe turasanga inzego zibishinzwe zikwiye gufata ingamba”.
Ikindi yagarutseho ni amasezerano atinda gushyirwa mu bikorwa na ba rwiyemezamirimo agasaba ko inzego bireba ziba zikwiye kubikurikirana bigakorwa hakiri kare.
Ati “Ikindi kibazo twabonye n’ikijyanye n’Amafaranga yishyurwa mbere y’uko akazi gatangira(avance) zihabwa ba Rwiyemezamirimo kandi bataratangira imirimo”.
Ibindi bikubiye muri iyi Raporo ni agera kuri miliyoni 474 yasesaguwe, n’inzego zitandukanye zakorewe ubugenzuzu. Senateri Nsengiyumva ashimangira ko bidakwiye ko umutungo wa Leta ukoreshwa nabi kandi bishoboka kuwucunga neza.
Abasenateri bagaragaje kandi ibikwiye kwitabwaho birimo imishinga idindira, amasezerano y’imishinga adashyirwa mu bikorwa uko bikwiye , kutishyura abaturage ku gihe ingurane ku mitungo yabo, imitungo ya leta idakoreshwa, gutinda kugeza ku baturage serivisi z’ingenzi bakenera nk’amazi, amashanyarazi, imiti, ibikoresho byo kuhira imyaka, ibikoresho byo mu burezi, kudashyira mu bikorwa uko bikwiye inama z’ubugenzuzi.
Seanteri John Bideri Bond yavuze ko yizeye ko ibibazo birangwa mu nzego zitandukanye by’imicungire mibi y’imari ya Leta bizakemuka nk’uko umugenzuzi w’imari ya Leta Claudette Mukashyaka aherutse kubitangaza ubwo yinjiraga muri izi nshingano.
Perezida wa Sena, Dr. Kalinda François-Xavier, yavuze ko nyuma yo kugezwaho ibibazo bikubiye muri raporo ya Komisiyo y’Ubukungu n’Imari, Abasenateri bazabinyuza muri Komisiyo zitandukanye za Sena nazo zigasuzumira hamwe uko zizabigeza ku nzego bireba kugira ngo bishakirwe ibisubizo n’uburyo byakemuka.
0 Comments