Skip to contentSkip to main navigation Skip to footer

95% by’abasaba gusubirishamo imanza ku mpamvu z’akarengane baregera Umuvunyi bagamije gusa gutinza ubutabera-Abadepite

Oswald Niyonzima

Babisabye uru rwego kuri uyu wa Kane ubwo rwagezaga raporo yarwo y’ibikorwa by’umwaka wa 2025-2026, ndetse n’ibyo ruzakora muri 2026-2026.

Depite Judith Mukarugwiza ashingiye kuri raporo z’Urwego rw’Umuvunyi zo mu gihe cy’imyaka itanu ishize yagaragaje ko ibibazo bigezwa kuri uru rwego, nyuma yo gusesengurwa bigaragara ko imanza zibarirwa muri 95% basanga zidakeneye gusubirishwamo.

Agira ati “Ibibazo byose byakirwa, imanza zisesengurwa bikagaragara ko zidakenye gusubirishwamo zibarirwa hagati ya 90 % na 96%, bigaragara ko mu by’ukuri usanga harimo na bya bibazo byo kuba abaturage batanyurwa n’ibyemezo by’inkiko.”

Ati “Haba harimo na bya bindi byo kuvuga bati ‘umuntu arakomeza guhanyanyaza kugeza igihe atazi, ariko ari ugutinza ubutabera.”

Ashingiye kuri izo mpamvu, Depite Mukarugwiza akaba asaba ko Urwego rw’Umuvunyi rushyiraho ingamba zo gukumira abo baturage bakomeza guhanyanyaza bakurutura ibibazo kandi bazi neza ko batsindiwe mu nkiko, mu buryo bugaragara.

Nko mu myaka itatu ishize, muri raporo uru rwego rwagejeje ku Nteko, mu manze igihumbi magana ane na mirongo itandatu n’eshatu (1,463) rwagejejweho abaturage basaba ko zisubirishwamo ku mpamvu z’akarengane, mirongo itandatu n’umunani (68) gusa, ni zo basanze zarabatemo akarengane. Ibi bikaba bivuze ko hejuru ya 93%, zari imanza zacikwe neza ku buryo nta karengane kabayemo.

Mukarugwiza agakomeza avuga ati “Mu mibare igaragazwa muri iyi myaka itanu bigaragara ko nta karengane karimo, nkibaza ingamba uru rwego rufite zo gukumira ko uburenganzira bwo gukoresha Urwego rw’Umuvunyi bikoreshwa nabi, aho usanga abantu batanyurwa n’imyanzuro y’inkiko batinza imanza babigambiriye bakaregera umuvunyi bagamije gutinza ubutabera.”

Yasabye ko hashyirwaho uburyo bw’ibanze bwo kubanza kugenzura ibibazo bakira, aho kwakira ibirego by’abatesha umwanya bakababuza kwita kubibazo by’akarengane bifite ishingiro ugasanga imanza nyinshi ziraranya ku buryo usanga hari izimurirwa mu wundi mwaka.

Byanshimangiwe na Depite Aline Ingabire wagaragaje ko mu turere muri uyu mwaka bakiriye ibibazo igihumbi na magana atanu na mirongo itanu na bitanu (1,555), mu gihe muri raporo y’umwaka ushize wa 2024-2024 ibibazo byakiriwe mu turere bya igihumbi magana atatu na bitandatu (1,306), akabaza Urwego rw’Umuvunyi niba rwakoze isesengura ngo rumenye impamvu bikomeza kuzamuka.

Umuvunyi Mukuru, Madeleine Nirere, yavuze ko bashishikariza abantu kumva ko gusubirishamo urubanza ku mpamvu z’akarengane atari uburyo bwo kujurira, kuko usanga ubungubu umuturage avuga ati “reka ngerageze amahirwe ya nyuma ndebe ko hari ikivamo, iyo myumvire ikaba igomba guhinduka”

Yasobanuye ko gusubirishamo urubunza ku mpamvu z’akarengane ari uburyo budasanzwe bwashyizweho kugira ngo mu gihe “mu by’ukuri byagaragara ko hari aho umucamanza baba yaribeshye, dusuzuma tukavuga tuti ‘koko ahangaha umucamanza yaribeshye, reka tubisubize mu nkiko.”

Avuga ko hari n’igihe bahitamo guhuza abafitanye ikibazo, aho kugira ngo urubanza barusubize mu Rukiko rw’Ikirenga, bityo umwaka ushize ibibazo cumi n’icyenda (19) bikaba byarakemutse binyuze mu buhuza.

Umuvunyi Mukuru yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ko gusubirashamo urubanza ku mpamvu z’akarengane bidatinza ubutabera nk’uko babitekereza, kuko ngo bidahagarika ibyemezo by’inkiko.

Mu mwaka wa 2025–2026, Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye ibibazo ibihumbi bitatu n’ijana na bitandatu (3,106). Muri byo, ibihum bibiri na magana abiri na cumi na bibiri (2,212), bingana na 71,2%, byarakemutse, mu gihe ibibazo 894, bingana na 28,8%, birikirimo gukurikiranwa n’Urwego rw’Umuvunyi n’ izindi nzego byashyikirijwe.

0 Comments

There are no comments yet

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *