Urwego rw’Umuvunyi rwashubije mu isanduku ya Leta Miliyoni zirenga 100 Frw zari zigenewe imishahara

Tabaro Jean de la Croix
Umuvunyi Mukuru yabwiye Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ko Urwego rw’Umuvunyi rwashubije amafaranga Miliyoni 100 Frw yari agenewe imishahara y’abakozi.

Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yabivuze atanga raporo y’ibyagezweho mu mwaka wa 2025-2026.
Yasubizaga ikibazo cyabajijwe na Senateri Charles Muligande, werekanye ko Urwego rw’Umuvunyi rwagenzuye uturere dutanu gusa, rukavuga ko rwabitewe n’ikibazo cy’ingengo y’imari ntoya.
Yagize ati “Mwadusobanurira uko byagenze kugira ngo muvuge ko ingengo y’imari yabaye nkeya, kandi nyamara bigaragara ko mwashubije amafaranga arenga Miliyoni ijana?”
Aha, Umuvunyi Mukuru yashubije agira ati “Aya mafaranga twashubije ntiyari ay’ibikorwa biri mu nshingano zacu – core mission, ahubwo yari ay’imishahara.”
Umuvunyi Mukuru yavuze ko mu rwego rw’Umuvunyi, hari imyanya irimo abakozi bakora nk’abasigire(Acting), ku buryo usanga hari ibyo batemerewe guhabwa, bityo amafaranga agenewe abakozi bo mu myanya runaka, akaba ashobora gusaguka.
Ikindi, yavuze ko hari n’ibindi bikorwa bakora mu bufatanye bw’inzego, bigatuma bazigama amafaranga yari kugenda ku bakozi.
Yatanze urugero ati “hari nk’aho Minisiteri runaka ishobora kudusaba kuyihugurira abakozi, maze ikaba ari yo yishyura ibyo bakeneye. Icyo gihe ayo mafaranga tuba tuyazigamye.
0 Comments