Umucamanza, umushinjacyaha n’umwavoka ntibemerewe kwambara imyambaro y’akazi mu manza z’abana
Ernestine Musanabera
Amabwiriza mashya y’Urukiko rw’Ikirenga ateganya ko imanza zirimo abana zizajya zihabwa umwihariko, aho umucamanza, umushinjacyaha n’umwavoka batazemererwa kwambara imyambaro y’akazi.

Aya mabwiriza kandi ashyira imbere imanza z’abana mu gukurikiranwa, kuburanishwa no gufatwaho ibyemezo, mu rwego rwo gutanga ubutabera bwihuse kandi bubereye umwana.
Aya mabwiriza N°001/2026 yashyizweho na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, MUKANTAGANZWA Domitilla, ku wa 1 Ukwakira 2026, agamije gutuma ubutabera bw’umwana bwita ku nyungu ze, bukamurinda gukangarana, gukozwa isoni cyangwa guhungabana.
Mu ngingo yayo ya gatanu, ateganya ko aho bishoboka inkiko zizajya zigena iminsi yihariye n’abacamanza bihariye bazajya baburanisha imanza zirimo abana.
Mbere yo gushyira urubanza kuri gahunda y’iburanisha, ubwanditsi bw’urukiko na bwo bugomba kubanza gukora inama ntegurarubanza kugira ngo harebwe niba dosiye yuzuye ndetse n’umwana yiteguye kuburana.
Aya mabwiriza kandi ateganya ko umwana ukekwaho icyaha ufunzwe agomba gutandukanywa n’abantu bakuru. Umwana witabye urukiko na we agomba gutegerereza ahantu hatekanye kandi hatamukangaranya mbere na nyuma y’iburanisha, kandi agaherekezwa n’umuntu mukuru wizewe ndetse n’umwunganizi we igihe bibaye ngombwa.
Iburanisha rizajya rikorwa mu buryo bubereye umwana
Iyo urubanza rurimo umwana ruburanishwa, icyumba cy’iburanisha kigomba kuba giteguye ku buryo umwana yumva atuje kandi afite umutekano wo mu mutwe. Abashinzwe umutekano bambaye impuzankano ntibagomba kuba muri icyo cyumba, keretse iyo bibaye ngombwa kubera impamvu z’umutekano.
Umucamanza, umushinjacyaha n’umwavoka bari muri urwo rubanza na bo ntibazajya bambara imyambaro yabo isanzwe y’umwuga. Bazajya bakoresha imvugo umwana ashobora kumva kandi bamufashe gusobanukirwa ibimwerekeyeho byose mu rubanza.
Imanza zirimo abana zizajya kandi ziburanishirizwa mu muhezo, aho kwitabirwa n’abantu bose. Abemerewe kuzitabira ni abacamanza n’abakozi b’urukiko, ababuranyi, abunganizi mu mategeko, abatangabuhamya ba ngombwa, ababyeyi cyangwa abarezi b’umwana n’umukozi ushinzwe kurengera no gukurikirana imibereho ye, ndetse n’abandi urukiko rwabona ko ari ngombwa.
Umwirondoro w’umwana ntuzajya utangazwa
Aya mabwiriza ashyiraho n’ubwirinzi ku mwirondoro w’umwana. Umwirondoro w’umwana ukurikiranyweho icyaha, uwakorewe icyaha cyangwa uwumviswe nk’umutangabuhamya ntugomba kwandikwa mu nyandiko z’urubanza cyangwa gutangarizwa rubanda n’itangazamakuru.
Abantu bemerewe kwitabira iburanisha na bo babujijwe gutangaza amakuru arebana n’urubanza rurimo umwana.
Umwana utanga ubuhamya, amakuru cyangwa ibitekerezo na we azajya ashyirwa ahantu hihariye kandi hatekanye. Mu manza z’ubutane, ibitekerezo bye ntibizamenyeshwa ababuranyi keretse iyo umwana abyemeye.
Kugorora umwana bizajya bishyirwa imbere yo kumuhana
Iyo umwana akurikiranweho icyaha, inkiko ziteganya ko aho bishoboka ababuranyi bazashishikarizwa gukoresha inzira z’ubwumvikane, zirimo ukwemera icyaha cyangwa ubwumvikane hagati y’uwakoze icyaha n’uwagikorewe, igihe bitanyuranyije n’amategeko.
Mu gufata icyemezo, urukiko ruzajya rushyira imbere kugorora umwana kuruta kumuhana. Iyo umwana ahamijwe icyaha, umucamanza agomba kwita ku miterere ye, imibereho ye n’ubushobozi afite bwo kugororwa, kandi akabigaragaza mu rubanza.
Aya mabwiriza areba imanza zitandukanye zirimo abana, baba abahohotewe cyangwa abatangabuhamya, abakekwaho ibyaha cyangwa abahamwe na byo, ndetse n’imanza zirebana no kurengera no kwita ku mwana n’iz’amategeko agenga umuryango.
Aya mabwiriza kandi azatangira kugira guhsyirwa mu bikorwa kuva tariki ya 1 Ugushyingo 2026.
0 Comments