Skip to contentSkip to main navigation Skip to footer

U Rwanda rwizeye gukemura burundu ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi bitarenze 2029

Oswald Niyonzima

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Damien Murwanashyaka, yatangaje ko u Rwanda rurimo gushyira imbaraga mu kongera ingufu z’amashanyarazi akomoka ku zuba, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ibura ry’umuriro rikunze kugaragara mu gihe cy’impeshyi.

Minisitiri Murwanashyaka yabwiye Komisiyo ya Sena y’Ubukungu n’Imari, kuri uyu wa 22 Nzeri 2026, ko mu gihe cy’impeshyi amazi aba yagabanutse, bigatuma ingufu z’amashanyarazi akomoka ku mazi zikomeza kugabanuka, rimwe na rimwe zikagera hafi kuri kimwe cya kabiri cy’izisanzwe zikorwa.

Yavuze ko Leta irimo gushaka ingufu zindi zazasimbura iziba zagabanutse, cyane cyane amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Yagize ati “Umuriro ugabanukaho mu gihe cy’impeshyi uzajya ubona amashanyarazi akomoka ku zuba awusimbura.”

Minisitiri yavuze ko ubushobozi n’imishinga bikenewe kugira ngo iki kibazo gikemuke bihari, ndetse ko hari imishinga yatangiye gushyirwa mu bikorwa.

Ati “Ubushobozi bukenewe turabufite kandi turimo kubikoraho ku buryo muri 2029 iki kibazo kizaba cyakemutse.”

Yasobanuye ko u Rwanda ruri gushaka uburyo amashanyarazi akomoka ku zuba yakoreshwa no mu gihe adakenewe ako kanya, akabikwa kugira ngo azakoreshwe igihe ingufu zisanzwe zagabanutse.

Minisitiri Murwandashyaka ati “Turimo gukora ku buryo dufata umuriro wabonetse ku munsi tukawubika, ukaba ushobora gukoreshwa igihe ukenewe.”

Minisitiri yavuze ko mu myaka itanu iri imbere hazashyirwa imbere ingufu zisanzwe zirimo izikomoka ku mazi, izuba, gaz methane na nyiramugengeri, mu gihe ingufu za nikeleyeli zizatangira kugeragezwa nyuma ya 2030.

Kuri gahunda y’ikorwa ry’amashanyarazi, REG igaragaza ko u Rwanda rufite Megawatt 472, ariko ko mu mpera za NST2 mu 2029 ruteganya kuba rumaze kongeraho izindi Megawatt 523.73.

Muri izi, Megawatt 58.76 zizakomoka ku mazi, 300 zikomoke ku mirasire y’izuba, naho 165 zikomoke kuri gaz methane.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Damien Murwanashyaka yavuze ko imishinga imwe n’imwe yatangiye iri ku rwego rushimishije, aho imwe yamaze kurenga 50%, bityo ko hari icyizere ko izatangira gutanga umusaruro mu gihe giteganyijwe.

Mu gihe Perezida wa Komisiyo ya Sena y’Ubukungu n’Imari, Senateri Fulgence Nengiyumva, we asanga REG ikwiye gushaka uburyo ikemura ikibazo cy’umuriro mu mpeshyi, byaba ngombwa ikaba yanakwifashisha motero za mazutu,, Minisitiri Murwanashyaka yavuze ko bitafatwa nk’igisubizo kirambye kuko ibiciro byayo biri hejuru.

Yavuze ko ahubwo Leta ishaka igisubizo kirambye gishingiye ku kongera no gutandukanya amasoko y’ingufu.

U Rwanda kandi rufite gahunda yo gukorana n’abikorera kugira ngo ibikoresho byifashishwa mu mishinga y’ingufu, birimo insinga n’ibikoresho by’imirasire y’izuba, birusheho gukorerwa imbere mu gihugu.

Kugeza ubu, ingo zigera kuri 88% zigerwaho n’amashanyarazi, mu gihe Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ivuga ko intego ari ukugera kuri 100% mu 2029.

Kugeza ubu kandi, utugari 25 ni two tutaragezwamo amashanyarazi, ariko Minisitiri Murwanashyaka yijeje ko na two tuzaba twagejejweho umuriro bitarenze mu mpera z’umwaka w’ingengo y’imari wa 2026/2027.

0 Comments

There are no comments yet

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *