Skip to contentSkip to main navigation Skip to footer

Abasenateri babwiye Mininfra ko kugeza amapoto ku kagari atari ko kugeza amashanyarazi ku baturage

Oswald Niyonzima

Abasenateri bagize Komisiyo y’Ubukungu n’Imari basabye Minisiteri y’Ibikorwa Remezo na REG kuvugurura uburyo bageza amashanyarazi ku baturage, kuko hari aho usanga baragajeje amapoto ku kagari gusa, bagasigara bavuga ko muri ako kagari hari amashanyarazi.

Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu n’Imari, Senateri Fulgence Nsengiyumva, yavuze ko kuba amashanyarazi yagejejwe ku biro by’akagari bidahagije, kuko bidahita bivuga ko abaturage bose bagize ako kagari bayafite.

Yagize ati “Kuba mugejeje amashanyarazi ku biro by’akagari, ntibivuze ko abaturage ibihumbi 2 bayabonye.”

Yasabye ko igihe amashanyarazi agejejwe ahantu, Minisiteri na REG bakwiye kureba niba abaturage bose yabagezeho koko.

Ibi yabivuze mu gihe Komisiyo yari iri kuganira na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Damien Murwanashyaka, kuri uyu wa 22 Nzeri ku bibazo birimo ibura ry’amashanyarazi, ibiciro byayo n’imishinga yo kongera ingufu.

Senateri Nsengiyumva kandi yavuze ko igabanuka ry’amazi mu mpeshyi ridakwiye gukomeza kuba impamvu ituma amashanyarazi abura kenshi, kuko impeshyi ari ikintu kiba kizwi mbere.

Ati “Ko impeshyi muba musanzwe muzi ko izabaho, kuki mutabiteganya kare, ku buryo wenda mwanakoresha moteri za mazutu ariko umuriro ntubure.”

Senateri Frank Habineza na we yagaragaje impungenge ku muvuduko w’imishinga yo kongera amashanyarazi, avuga ko hari ahantu usanga inkingi zaramaze guterwa ariko amashanyarazi ataragerayo.

Yavuze ko imwe mu mishinga igamije gukemura ikibazo cy’umuriro ikiri mu mpapuro gusa, ku buryo harimo n’itaragera no ku rwego rwo gutanga amasoko.

Yagize ati “Nyakubahwa Minisitiri, gahunda mufite ni nziza ariko njye mfite impungenge kuko igihe mwihaye cyo kubikemura ni gito kuko imishinga myinshi iracyari mu mpapuro.”

Senateri Habineza yavuze ko hakwiye kubakwa uburyo bw’amashanyarazi buvanze, ku buryo igihe amashanyarazi asanzwe avuyeho, akomoka ku zuba cyangwa ahandi ahita asimbura avuyeho.

Yagize ati “Hakwiye kwigwa uburyo habaho ingufu nyinshi z’amashanyarazi zijyana n’ingufu zitisubira ku buryo igihe umuriro usanzwe uvuyeho uw’amashanyarazi y’izuba uhita ujyaho, ariko abantu ntibabure amashanyarazi.”

Yanavuze ko u Rwanda rukwiye kubanza gukoresha neza umutungo kamere rufite, cyane cyane amazi, izuba na nyiramugengeri, mbere yo kwihutira gukoresha ingufu za nikeleyeli avuga ko zihenze.

Senateri Rose Mureshyankwano na we yabajije Minisitiri uko gahunda yo kugeza ku baturage amashanyarazi akomoka ku zuba izajyanishwa no kubungabunga ibikoresho bahawe (solar panels) bahawe.

Yagaragaje ikibazo cy’abaturage bahabwa imirasire y’izuba ariko nyuma bakabura abakozi n’ibikoresho byo kubafasha igihe yangiritse.

Mureshyankwano kandi yabajije ku ihindagurika ry’ibiciro by’amashanyarazi, avuga ko hari abaturage babagaragarije ko ibiciro biri hejuru kandi bigahinduka kenshi.

Ku bijyanye no kwihaza kwa REG, Minisitiri Murwanashyaka yabijyanishije n’ibiciro by’umuriro avuga ko iyo Leta iza kureka isoko ry’amashanyarazi rikagena ibiciro byaye, umuriro wari guhenda ku buryo abaturage benshi batabasha kuwishyura.

Yagize ati “Ubu Leta icyagerageza gufasha REG kugira ngo umuturage agerwe n’amashanyarazi uko bigomba.”

Yabijeje ko ariko ibiciro bihabwa inganda ntoya, zirimo izikora kawunga, bishobora kongera kwigwaho, kuko ubu zihabwa ibiciro bisa n’iby’izindi nganda muri rusange.

Ibiganiro by’abasenateri na Minisiteri kandi byagarutse ku ntego yo kugeza amashanyarazi ku ngo zose. Kugeza ubu, ingo zigera kuri 88% ni zo zigerwaho n’amashanyarazi, mu gihe intego ari ukugera kuri 100% mu 2029.

Ni mu gihe utugari 25 two tutaragezwamo amashanyarazi, ariko Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ikaba ivuga ko na two tuzaba twagejejweho umuriro mu mpera z’umwaka w’ingengo y’imari wa 2026/2027.

0 Comments

There are no comments yet

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *