Uganda: Inteko yasabye Leta kwigana ubushishozi ibyo kwimura umurwa mukuru

Oswald Niyonzima
Abadepite muri Uganda basabye Leta kubanza gukora ubushakashatsi n’inyigo birambuye ku gitekerezo cyo kwimura umurwa mukuru ukava i Kampala ukubakwa i Nakasongola, mbere yo gutangira umushinga ushobora gutwara imyaka myinshi n’amafaranga menshi.

Ni umushingwa watanzwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutaka, Amacumbi n’Iterambere ry’Imijyi, Margaret Muhanga, mu cyumweru gishize asobanurira Inteko Ishinga Amategeko igitekerezo cyo kwimura umurwa mukuru wa Uganda ukava Kampala ukajya Nakasongola.
Muhanga yavuze ko Nakasongola ishobora kuba ahantu hakwiye kubakwa umurwa mukuru mushya kubera aho iherereye ndetse n’ubutaka buhagije bwatuma umujyi w’ubuyobozi utegurwa kuva ku ntango.
Yagaragaje ko kubaka umurwa mukuru mushya byatanga amahirwe yo gutegura mu buryo bwuzuye imihanda, inyubako z’inzego za Leta, ibikorwa remezo by’amazi n’amashanyarazi ndetse n’izindi serivisi z’ingenzi.
Ariko, Abadepite basabye ko iki gitekerezo kitakwihutirwa gufatwaho umwanzuro, ahubwo Guverinoma ikabanza kugaragaza mu buryo burambuye icyo kwimura umurwa mukuru bizungura igihugu, icyo bizatwara ndetse n’ingaruka bishobora kugira.
Komisiyo y’Ubutaka, Amacumbi n’Iterambere ry’Imijyi yasabye Minisiteri bireba kugaruka imbere y’Inteko ifite gahunda isobanutse ndetse na raporo igaragaza inyungu n’ibibi byo kwimura umurwa mukuru.
Ibi bisobanuye ko, nubwo Nakasongola yatanzwe nk’ahashobora kubakwa umurwa mukuru mushya, nta mwanzuro wa nyuma urafatwa ku kwimura umurwa mukuru wa Uganda.
Kampala iraremerewe, ariko kwimuka si umwanzuro woroshye
Iki gitekerezo cyongeye kuzamuka mu gihe Kampala ikomeje guhura n’ibibazo by’umubyigano w’ibinyabiziga, ubucucike bw’abaturage, imikoreshereze y’ubutaka n’igitutu gikomeye ku bikorwa remezo.
Muhanga yavuze ko Kampala imaze kugira ibibazo bikomeye bituma hakenewe gutekereza ku yindi nzira y’igenamigambi ry’imijyi.
Abashyigikiye kwimura umurwa mukuru bavuga ko kubaka umujyi mushya ahantu hafite ubutaka buhagije byafasha Uganda gutegura neza ibikorwa by’ubuyobozi, ndetse bikanafasha gukwirakwiza iterambere mu bindi bice by’igihugu.
Ariko abatarabyemera bavuga ko kubaka umurwa mukuru mushya bishobora gusaba amafaranga menshi cyane, kandi ko hakwiye kubanza kurebwa niba ibibazo bya Kampala bidashobora gukemurwa hifashishijwe ishoramari mu bikorwa remezo n’igenamigambi rishya.
Iyi mpaka si nshya muri Uganda. Mu 2024, Abadepite bari barasabye ko ibikorwa bimwe by’ubuyobozi byimurwa muri Kampala bikajyanwa mu tundi turere, Nakasongola ikaba yaravuzwe nk’ahashobora kwakira umujyi w’ubuyobozi.
Nakasongola yatanzwe nk’ahashobora kubakwa umujyi mushya
Abashyigikiye Nakasongola bavuga ko aka karere gafite ubutaka buhagije kandi kari ahantu hashobora gutuma umujyi mushya utegurwa neza.
Igitekerezo ni ukubaka umujyi w’ubuyobozi kuva ku ntangiriro, aho inyubako za Leta, imihanda, amazi, amashanyarazi, amacumbi n’izindi serivisi byategurwa hakurikijwe igishushanyo mbonera kimwe.
Ibi byatuma Uganda itongera guhatirwa guhuza ibikorwa bishya n’umujyi wari usanzwe wubatse kandi ufite ibibazo by’igenamigambi.
Icyakora, Abadepite bashaka kumenya niba izi nyungu zifite ishingiro kandi niba ziruta ikiguzi cyo kwimura umurwa mukuru.
Ibindi bihugu byerekana ko kwimura umurwa mukuru bishobora gutwara imyaka
Uganda ishaka kwigira ku bindi bihugu by’Afurika byigeze kwimura imirwa mikuru yabyo.
Tanzania yatangiye kwimura umurwa mukuru uva Dar es Salaam ujya Dodoma mu 1973, ariko ibikorwa byo kwimura inzego zose byatwaye hafi imyaka 50.
Nigeria yo yavuye i Lagos ijya Abuja mu gihe kigera ku myaka 15, mu gihe Malawi yatangiye kwimura umurwa mukuru uva Zomba ujya Lilongwe nyuma y’ubwigenge, ariko kwimura ibikorwa byose na byo bikamara imyaka myinshi.
Izi ngero zigaragaza ko kwimura umurwa mukuru atari umushinga urangizwa mu gihe gito, kuko usaba kubaka ibikorwa remezo byinshi ndetse no kwimura inzego n’abakozi ba Leta.
Televiziyo NTV yo muri Uganda ivuga ko mu gihe Uganda yaba ifashe umwanzuro wo kwimura umurwa mukuru i Nakasongola, bishobora gufata nibura imyaka 15.
Abadepite bashaka ibisubizo mbere yo gutanga umurongo
Ni muri urwo rwego Abadepite basabye Leta kugaruka imbere y’Inteko ifite raporo isubiza ibibazo by’ingenzi kuri uyu mushinga.
Barashaka kumenya amafaranga azakenerwa, igihe umushinga uzamara, inyungu uzazanira Uganda, ingaruka ushobora kugira ndetse n’uburyo ibikorwa by’ubuyobozi bizagenda byimurwa.
Kuri bo, icyemezo cyo kwimura umurwa mukuru ntigikwiye gufatwa gusa kubera ibibazo Kampala ifite, ahubwo hakwiye kubanza kurebwa niba kubaka umujyi mushya ari cyo gisubizo kirambye.
Kugeza ubu, rero, Nakasongola iri mu biganiro nk’ahashobora kubakwa umurwa mukuru mushya wa Uganda, ariko Inteko Ishinga Amategeko irashaka ko Leta ibanza kugaragaza ubushishozi n’inyigo ihagije mbere yo gufata icyemezo.
Umushinga wo kwimura umurwa mukuru, niba wemejwe, ushobora kuba umwe mu mishinga minini y’igenamigambi ry’imijyi Uganda izaba yarigeze gukora, kandi urugero rw’ibindi bihugu rugaragaza ko ushobora gutwara imyaka myinshi n’ishoramari rinini.
0 Comments