Skip to contentSkip to main navigation Skip to footer

Niyonshuti Ben yatorewe gusimbura Icyitegetse mu Nteko Ishinga Amategeko

Oswald Niyonzima

Niyonshuti Ben ni we watorewe guhagararira urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, asimbura Icyitegetse Venuste weguye kuri uyu mwanya.

Amatora yabaye kuri uyu wa 2 Nzeri 2026 mu Mujyi wa Kigali, aho abakandida 53 bahataniraga uyu mwanya. Niyonshuti ni we wagize amajwi menshi, aho yatowe n’abantu 47 kuri 198 bitabiriye amatora, angana na 23,9%.

Shema David wamukurikiye yagize amajwi 20, angana na 10,2%. Abandi bakandida bose bagize amajwi ari munsi ya 10, bamwe muri bo bakagira rimwe cyangwa abiri gusa.

Niyonshuti Ben asanzwe yikorera. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza, kandi amaze igihe akora ibikorwa bijyanye n’urubyiruko rw’abakorerabushake.

Mu Karere ka Nyarugenge, yari ashinzwe ubukangurambaga mu rubyiruko rw’abakorerabushake. Yanagize uruhare mu bikorwa by’Urugaga rw’Urubyiruko mu Mujyi wa Kigali, aho afatanya na bagenzi be mu bikorwa by’imibereho myiza.

Niyonshuti azaba umwe mu badepite babiri bahagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko. Azakomeza manda yari yatangiwe na Icyitegetse Venuste, weguye kuri uyu mwanya kubera imyitwarire idahwitse.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko ibyavuye muri aya matora bizatangazwa burundu mu gihe kitarenze iminsi irindwi y’akazi, hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko. Icyakora, bishobora gutangazwa mbere y’iyo minsi mu gihe nta mukandida watanze ubujurire.

0 Comments

There are no comments yet

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *