U Rwanda rugiye kwimura inganda zubatse ahatuwe n’abaturage

Ernestine Musanabera
Minisiteri y’inganda yavuze ko abantu bakora amakosa bakubaka inganda ahantu hatuwe n’abantu Leta izabigenzura yasanga hari aho bibangamiye ubuzima bw’abaturage zigasenywa.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa 03 Kanama 2026, ubwo Guverinoma yagezaga ku basenateri gahunda ifite yo kugeza ibikorwa remezo mu byanya by’inganda.
Senateri Uwizeyimana Evode yabajije igice cya Kanzenze mu karere ka Bugesera aho usanga Inganda ntoya zubatse ahatuye abantu ndetse ugasanga bibangamiye n’ubuzima
Ati “Bariya bantu bahabwa ibyangombwa nande ko usanga izo nganda zitarubatswe ahabugenwe?”
Senateri Uwizeyimana yagarutse no kukibazo cy’amazi akiri make mu nganda ugasanga hari igihe amazi aba menshi ubundi akabura.
Minisiteri w’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Marie Kajangwe, yasobanuye ko bazita cyane kugenzura icyo kibazo mu igenzura riakorwa kugira ngo bamenye inganda ziteza ibibazo abaturage maze zifungwe.
Ati “Ikibazo dufite ubu nuko hari n’abantu bagenda bafata inyubako zabo batuyemo bakazihindura inganda zikabangamira abaturanyi babo ariko mu igenzura duteganya gukora ubutaha tuzagenzura aho izo nganda ziri tubasabe bimure ibikorwa byabo”.
Senateri Uwieyimana yagaraje ikibazo cy’amazi ku banyenganda no mugihugu cyose muri rusange no mu ghugu.
Ati “Ni ryari tuzihaza ku mazi ko usanga ahri igihe aboneka n’igihe aba make cyane mu bihe by’impeshyi.
Asubizwa kuri iki kibazo Minisiteri w’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Marie Kajangwe yavuze ko amazia kiri make mu gihugu ugereranyije n’ibikorwa remezo.
Yavuze ko hari ibyanya by’inganda bizongererwa amazi guhera muri Kigali Rwamagana ndetse na Muhanga.
Ibi bizajyana no gukemura ibibazo bizagenda bigaragara hirya no hino mu nganda uko ingengo yimari izagenda iboneka.
Nta gihe Minisitiri yatanze cyo kuzaba bimuye ingdna ikorera mu batura ariko yatanze ishusho ‘uko bizagenda bikorwa buhoro buhoro uko ubushobozi buzagenda buboneka.
Ni izihe ngaruka zishobora kugera kubaturiye inganda
Inganda zubatswe ahantu hatuye abaturage zishobora guteza ingaruka zitandukanye ku buzima bwabo no ku mibereho yabo ya buri munsi. Umwuka wanduye cyangwa imyuka iva mu nganda ishobora gutera indwara z’ubuhumekero zirimo inkorora, asima n’ibindi bibazo byibasira ibihaha. Hari kandi inganda zishobora kurekura imyanda yanduza amazi n’ubutaka, bikagira ingaruka ku buzima bw’abaturage no ku buhinzi.
Uretse ibyo, urusaku ruturuka ku mashini z’inganda rushobora guhungabanya ituze ry’abaturage, kubangamira abantu igihe baryamye nijoro bakabura ibitotsi ndetse rukagira ingaruka ku mibereho yabo. Impumuro mbi n’imyuka ituruka mu bikorwa bimwe by’inganda na byo bishobora gutuma abahatuye babaho babangamiwe.
Mu gihe habaye impanuka nk’inkongi z’umuriro cyangwa gusohoka kw’imiti yangiza, abaturage baturiye izo nganda baba bafite ibyago byo guhura n’ingaruka zikomeye.
Ibi nibyo bituma inzego zibishinzwe zishimangira ko inganda zigomba gukorera mu byanya byabugenewe, kugira ngo zirinde ubuzima bw’abaturage kandi zigabanye ingaruka ku bidukikije.
0 Comments