Skip to contentSkip to main navigation Skip to footer

Abasenateri basabye Minisiteri ishinzwe inganda kwambura ibibanza abanyenganda bose batubahirije amasezerano

Mediatrice Uwingabire

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Antoine Marie Kajangwe yabwiye Sena y’u Rwanda ko Leta yatangiye kwisubiza ibibanza ba nyir’inganda baguze ariko ntibabikoreshe icyo bigenewe, kugira ngo bihabwe abazabibyaza umusaruro.

MInisitiri Kajangwe yabivugiye mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, aho yahagarariye Minisitiri w’Intebe mu gutanga ibisubizo mu magambo, ku birimo gukorwa mu gukuraho imbogamizi zikigaragara mu kwihutisha gushyira ibikorwa remezo mu byanya byahariwe inganda.

Minisitiri Kajangwe yavuze ko ubu hari ibibanza bitandatu Leta yamaze kwisubiza bihabwa abandi bashoramari bashoboye kubyubaka. Harimo ibibanza bitanu biherereye mu cyanya cyahariwe inganda cya Rwamagana ndetse n’ikindi kimwe giherereye mu cyanya cyahariwe inganda cya Musanze.

Senateri Uwera Pelagie, yagaragaje ko ibibanza bitandatu Leta yishubije bikiri bicyeya cyane ugeraranyije n’ubutaka bwa Leta bugipfa ubusa hirya no hino mu byanya by’inganda.

Senateri Uwizeyimana Evode na we yavuze ko uwo mubare w’abamaze kwamburwa ibibanza ari muto cyane, kuko icyo kibazo kitari muri Rwamagana gusa, ahubwo kiri n’ahandi, bityo ko ababifite badashobora kubyubaka, bagomba kubyamburwa.

Senateri Uwizeyimana yagize ati,” Hari ufata ikibanza mu cyanya cyahariwe inganda, nta gahunda yo kubaka uruganda, ahubwo ngo arimo aracunga ko mu myaka 5-10 iri imbere kizikuba gatanu akongera akagurisha. Ibyo ngibyo ndatekereza ko mukwiye gushyiraho umuvuduko, batandatu ni bacyeya mwavuze muri Rwamagana, mujye n’ahandi mubibambure rwose. Iki kibazo n’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yarakivuze ubwo yatugezagaho raporo”.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, yasubije ko abo ba Senateri agira ati, “Haracyari abandi benshi ndetse turanateganya rwose kubishyiramo imbaraga, abamaze igihe batubaka, cyangwa se batanatugaragariza gahunda zo kubaka ubwo butaka tukabubambura.”

Yongeyeho ati “Ubundi umunyenganda wese ufite ubutaka mu cyanya cy’inganda, aba yarabisinyiye mu masezerano. Tuba dufitanye amasezerano nawe, agaragagaza igihe agomba gutangirira kubaka,igihe twamuhaye kugira ngo yubake, ndetse hari n’abandi twambura ubutaka kubera amafaranga twumvikanye bagomba kwishyura Leta, ariko ntibayishyure. Iyo ibyo byagaragaye ko batabashije kubyubahiriza, nabo tubambura ubutaka. Urwo rutonde turarufite, rw’abantu batarubaka, barengeje igihe kiri mu masezerano, kandi turateganya ko mu gihe kitarambiranye rwose tuzabubambura, tukabuha abandi babishoboye.”

0 Comments

There are no comments yet

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *