Skip to contentSkip to main navigation Skip to footer

Ni nde uzacunga amafaranga mashya ya “Rwanda Green Fund”?

Umushinga w’itegeko rishya rishyiraho Ikigega k’Ibidukikije “Rwanda Green Fund” uteganya ko iki kigega kizagira ububasha bwagutse bwo gukusanya no gushora imari, harimo gukoresha imari ihuriweho no gukurura amafaranga y’abikorera. Ariko uko aya mafaranga azagenzurwa ni kimwe mu bibazo by’ingenzi, kuko umushinga w’itegeko uha Inama y’Ubuyobozi ububasha bukomeye ku ishoramari, imari n’umutungo by’Ikigega.

Umushinga w’itegeko uteganya ko Rwanda Green Fund itazongera kuba cyane cyane ikigega gishingiye ku nkunga nk’uko byari bisanzwe ku kigega cyari gisanzweho kizwi nka FONERWA, ahubwo ikaba urubuga rw’igihugu rwo gukusanya, guhuza, gushora no kongera gukoresha imari igenewe ibidukikije n’ihinduka ry’ibihe. Harimo no gushyiraho Ishami ry’Ishoramari (Investment Arm) rifite ubuzima gatozi kandi rikora nk’ikigo cyigenga.

Ibi bivuze ko amafaranga azajya acungwa atari inkunga gusa, ahubwo ashobora no kuba imari y’abikorera, imari y’ibigo by’imari n’abashoramari b’inzego zitandukanye, ndetse n’amafaranga ava mu bikorwa by’ishoramari.

Inama y’Ubuyobozi ni yo izaba ifite ububasha bukomeye

Ingingo ya 11 y’umushinga w’itegeko iteganya ko Inama y’Ubuyobozi ya Rwanda Green Fund izaba igizwe nibura n’abantu barindwi, bashyirwaho n’Iteka rya Perezida, barimo Perezida na Visi Perezida. Abayigize bagomba gutoranywa hashingiwe ku bushobozi n’ubumenyi bafite mu byerekeye ibidukikije, kubungabunga ibidukikije, imari cyangwa izindi nzego zijyanye n’inshingano z’Ikigega. Manda yabo ni imyaka itanu ishobora kongerwa inshuro imwe.

Ingingo ya 12 iha iyo Nama ububasha bwo gufata ibyemezo ku buyobozi, abakozi, ishoramari n’umutungo bya Rwanda Green Fund. Ingingo ya 13 na yo ivuga ko Inama y’Ubuyobozi ari rwo rwego rukuru rw’Ikigega kandi ikagira inshingano yo kugenzura no gukurikirana imikorere y’Urwego Nshingwabikorwa.

Ni ukuvuga ko mu buryo bwateganyijwe n’uyu mushinga, icyemezo cya nyuma ku byemezo bikomeye by’ishoramari kitazaba kiri ku Muyobozi Mukuru wenyine, ahubwo kizajya mu rwego rw’Inama y’Ubuyobozi.

Umushinga kandi ushyiraho Urwego Nshingwabikorwa ruyobowe n’Umuyobozi Mukuru. Uyu muyobozi ni we ushinzwe ibikorwa bya buri munsi bya RGF, gushyira mu bikorwa ibyemezo by’Inama y’Ubuyobozi, guhuza gahunda y’ishoramari, no kwita ku micungire y’imari n’umutungo by’Ikigega.

Umuyobozi Mukuru kandi ashyikiriza Inama y’Ubuyobozi imishinga igomba guterwa inkunga kugira ngo iyemeze.

Ariko umushinga w’itegeko uteganya ko Umuyobozi Mukuru yitabira inama z’Inama y’Ubuyobozi ariko ntagire uburenganzira bwo gutora igihe hafatwa ibyemezo. Ndetse ntazitabira inama zifata ibyemezo ku bibazo bimwerekeyeho.

Ibi bishyiraho itandukaniro hagati y’urwego rufata ibyemezo n’urwego rushinzwe kubishyira mu bikorwa.

Mu gihe Rwanda Green Fund izaba ifite ububasha bwo gushora amafaranga mu mishinga itandukanye, ikibazo cy’inyungu bwite na cyo cyahawe umwanya.

Ingingo ya 22 iteganya ko ugize Inama y’Ubuyobozi ufite inyungu bwite, itaziguye cyangwa iziguye, ku ngingo iri gusuzumwa agomba kubimenyesha Inama. Uwo muntu kandi ntiyemerewe kwitabira inama isuzuma iyo ngingo.

Ibi ni ingenzi cyane mu gihe Ikigega kizaba gishobora gukorana n’abashoramari n’ibigo byigenga, kuko amafaranga azaba ashobora gushorwa mu bikorwa bitandukanye by’ubucuruzi.

Ni amafaranga angahe azaba acungwa?

Umushinga w’itegeko wagura n’inkomoko z’umutungo wa Rwanda Green Fund. Ingingo ya 29 ivuga ko umutungo w’Ikigega ushobora kuva ku ngengo y’imari ya Leta, inkunga za Leta cyangwa abafatanyabikorwa, amafaranga ava muri serivisi zitangwa na RGF, amafaranga ava mu ishoramari, inguzanyo zemewe n’Umuyobozi ufite imari mu nshingano, ndetse n’amafaranga ava mu ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi, n’izindi nkomoko.

Iri hinduka rije mu gihe Leta ishaka ko Rwanda Green Fund ibasha gukurura imari myinshi y’abikorera no gukoresha uburyo bwinzi nka blended finance, aho imari iva ahantu hatandukanye ihuzwa igashyirwa mu mishinga y’ibidukikije n’ihinduka ry’ibihe.

U Rwanda kandi rwamaze kwagura ibikorwa bya Rwanda Green Fund mu ishoramari, aho Ikigega ubu gitanga inkunga, ishoramari ritaziguye n’andi mahitamo arimo fund of funds (iki twavuga ko ari nk’ikigega cy’ibindi bigega, aho ikigega runaka gishobora gukura amaranga yo gufasha imishinga runaka).

0 Comments

There are no comments yet

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *