Skip to contentSkip to main navigation Skip to footer

RGB yasabwe gusobanura impamvu urwego Abanyarwanda bashimiraho serivisi rwagabanutse

Dr. Doris Uwicyeza Picard, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Ugushyingo 2026, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi raporo y’ibikorwa bya RGB by’umwaka wa 2025/2026 n’igenamigambi ry’ibikorwa by’umwaka wa 2026/2027.

Yavuze ko igabanuka ry’iki gipimo rikwiye gutuma inzego z’ibanze n’izindi zitanga serivisi zongera imbaraga mu kunoza imitangire ya serivisi no kurushaho kugira umuturage ku isonga.

Ati “Serivisi zihabwa abaturage ndetse no kugira uruhare mu bibakorerwa byagabanutseho amanota 2.9. Birakwiye ko abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’izindi nzego zishinzwe guha serivisi umuturage bashyiramo imbaraga kugira ngo igipimo cy’ibyo babakorera kizamuke.”

Depite Mukabunani Christine yabajije RGB impamvu imitangire ya serivisi mu nzego zegerejwe abaturage itarateye imbere, ahubwo igipimo cy’uko abaturage bayishimira kikaba cyaragabanutse.

Dr. Uwicyeza yasobanuye ko CRC atari ubushakashatsi bugamije gusa kugaragaza amanota inzego zabonye, ahubwo ko ari igikoresho gifasha inzego kumenya aho zitanga serivisi neza n’aho hakiri ibibazo bikwiye gukemurwa.

Ati “Bigaragaza ko hakiri imbogamizi mu mitangire ya serivisi no mu miyoborere y’inzego zegereye abaturage, bityo hakaba hakenewe gukomeza kunoza imikorere yazo.”

Yavuze ko ubushakashatsi buha abaturage urubuga rwo kugaragaza uko babona imikorere y’inzego zibegereye, ibyo bishimira n’ibyo bifuza ko byahinduka.

Dr. Uwicyeza yavuze ko zimwe mu mpamvu zituma abaturage batishimira serivisi bahabwa ari uko ibibazo byabo bidakemurwa ku gihe, gusiragizwa mu gihe bashaka serivisi, ndetse no kutamenya neza urwego bagomba kwitabaza kugira ngo bahabwe serivisi runaka.

Ati “Hari aho usanga abaturage batakemurirwa ibibazo ku gihe, ahandi bakasiragizwa, ndetse hari n’abaturage batamenya aho basabira serivisi bakeneye.”

Yongeyeho ko raporo ya CRC igaragaza ibibazo biri muri buri rwego, kugira ngo inzego bireba zibashe kubikemura no kunoza serivisi zihabwa abaturage.

Ubu bushakashatsi kandi butuma abaturage bagira uruhare mu gusuzuma imikorere y’inzego zibegereye, bityo ibitekerezo byabo bikifashishwa mu gufata ingamba zo kunoza imiyoborere n’imitangire ya serivisi.

0 Comments

There are no comments yet

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *