Imvura iragwa ukagira ngo umuriro na wo ugiye kugama-Senateri Evode Uwizeyimana

Senateri Evode Uwizeyimana yagaragaje impungenge ku kuba u Rwanda ruzashobora kugera ku ntego yo kugeza amashanyarazi kuri buri rugo kugeza mu 2029, ashingiye ku bibazo bikigaragara mu gukwirakwiza amashanyarazi no kuba umuriro ukunda kubura, cyane cyane iyo imvura iguye.
Yabivuze kuri uyu wa Kane, ubwo Komisiyo y’Ubukungu n’Imari muri Sena yagezaga ku Nteko Rusange raporo y’igenzura yakoze ku gikorwa cya Guverinoma cyo kugeza amashanyarazi ku baturage.
Senateri Uwizeyimana yabajije Komisiyo niba, hashingiwe ku biganiro yagiranye n’inzego zifite amashanyarazi mu nshingano ndetse n’ingengabihe z’imishinga, ibona ko intego yo kugeza amashanyarazi kuri bose izagerwaho mu 2029.
Ati: “Njewe rero ndagira ngo mbaze Komisiyo niba, mwahuye na Minisitiri, mwahuye n’abantu bafite uru rwego mu nshingano, mukurikije ibiganiro mwagiranye n’ingengabihe babahaye, murabona iyo ntego izagerwaho? Mwebwe muri Komisiyo, njye ntabwo ndi bubabwire icyo mbitekerezaho.”
Yibukije ko intego ari uko kugeza mu 2029 ingo zose mu Rwanda zizaba zifite amashanyarazi, avuga ko hasigaye igihe gito cyo kuyigeraho.
Nubwo yari yabanje kuvuga ko adashaka gutangaza uko abona iki kibazo, Senateri Uwizeyimana yahise agaragaza impungenge afite, cyane cyane ku bijyanye n’ubwizerwe bw’umuriro ukwirakwizwa.
Ati: “Hari n’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi rya hato na hato dukunze kubona na hano muri Kigali, cyane cyane iyo imvura iguye. Imvura iragwa ukagira ngo umuriro na wo ugiye kugama.”
Yatanze urugero rw’aho atuye mu Karere ka Kicukiro, avuga ko iyo imvura iguye umuriro ukunze kubura, ndetse ko iyo ahamagaye umukozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ingufu (REG), asubizwa ko hari insinga z’amashanyarazi zaguye.
Senateri Uwizeyimana yavuze kandi ko ikibazo cy’ubuke bw’amashanyarazi gikunda kugaragara, cyane cyane mu bice birimo inganda, asanga gishobora kurushaho gukomera uko umubare w’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi uzagenda wiyongera.
Komisiyo iracyafite icyizere
Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu n’Imari muri Sena, Senateri Fulgence Nsengiyumva, yavuze ko nta mpamvu yo gukeka ko intego yo kugeza amashanyarazi kuri bose itazagerwaho, ashingiye ku muvuduko igihugu kiriho mu kongera ubushobozi bwo kubyaza no gutanga amashanyarazi.
Yagaragaje ko mu 2024 u Rwanda rwari rufite ubushobozi bwo kubyaza amashanyarazi bungana na Megawatt 406, ariko ubu bukaba bumaze kugera kuri Megawatt 472.4.
Senateri Nsengiyumva yavuze ko hari n’imishinga umunani iri gukorwa, irimo ingomero, inganda n’imishinga y’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, izongera ubushobozi bw’igihugu bwo kubona amashanyarazi ho Megawatt 523.
Visi Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu n’Imari, Senateri Dr. Nyinawamwiza Laetitia, na we yavuze ko intego yo kugeza amashanyarazi kuri bose iri kugerwaho ku buryo bushimishije.
Ati: “Ahubwo kugeza abaturage ku mashanyarazi ku gipimo cya 100% turimo kubikozaho imitwe y’intoki.”
Yavuze ko mu 2029 ubushobozi bw’amashanyarazi u Rwanda rufite buzaba bumaze kwikuba hafi inshuro ebyiri, mu gihe kuri ubu abaturarwanda bagerwaho n’amashanyarazi bangana na 88.3%.
0 Comments