Skip to contentSkip to main navigation Skip to footer

Abaturage babaha amazi ku munsi wo gutaha umuyoboro, bikarangirira aho – Umudepite

Abagize Inteko Ishinga Amategeko, babajije impamvu Ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura – WASAC kibeshya abaturage ko kibahaye amazi, ariko bamara gutaha umuyoboro, bagahita bayabura burundu.

Ubwo Inteko Ishinga Amategeko yahamagaraga Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo Armand Zingiro ngo asobanure ibibazo byagaragaye muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, umudepite yagize ati “biragayitse kubona WASAC itaha umuyoboro w’amazi, abaturage bakayabona kuri uwo munsi, bikarangirira aho, mu yindi minsi ntibongere kuyabona.”

Abadepite bavuze ko, muri raporo yatanzwe, iyo bavuga ngo imishinga igiye gusubukurwa, kubivuga byoroshye, ariko abaturage barababaye, bamaze imyaka batarayabona, bakaba basabaga ko Minisiteri itanga icyizere gishingiye ku ngingo zifatika, atari ibintu bahora basubiramo, ariko ntibitange umusaruro.

Minisiteri y”ibikorwa remezo, yavuze ko kuba uyu munsi amazi meza agera ku baturage 89% hari icyizere cyo kuyageza ku baturage ijana ku ijana.

0 Comments

There are no comments yet

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *