Skip to contentSkip to main navigation Skip to footer

Kubyara afite imyaka 14 byamusigiye isomo rikomeye ku bana be

Oswald Niyonzima

Alice Umutesi (izina ryahinduwe ku mpamvu ze), umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 40 utuye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yabyaye umwana we wa mbere afite imyaka 14. Ubuzima busharira yanyuzemo bwo gutwita, kubyara no kurera akiri umwangavu bwatumye arushaho kwitwararika mu kurera abana be, ubu bakaba ari babiri.

Umutesi avuga ko atatewe inda n’ubukene cyangwa gushukwa n’umugabo, ahubwo ko byatewe n’uko nyina atamuganirizaga ku buzima bw’imyororokere, kandi yari ageze mu gihe cy’ubwangavu.

Agira ati “Kubyara ku myaka 14 ntibyaturutse ku bukene nk’uko bigenda kuri bamwe. Twebwe iwacu twari twishoboye. Byaturutse ku burangare bwa mama kuko, njyewe nk’umukobwa wari ugeze mu bihe by’ubwangavu, nashakaga kuvumbura, numvaga nshaka cyane kumenya uko bimera.”

Avuga ko ku nshuro ya mbere yagiranye imibonano mpuzabitsina yahise asama, agatangira ubuzima bwo gutwita amezi icyenda, kubyara no kurera umwana kandi na we yari agikeneye kwitabwaho.

Ati “Iyo mama aza kuba yarafataga umwanya akanganiriza ku buzima bw’imyororokere, sinari gutwara inda nkiri umwana kuri ruriya rwego.”

Ibyo yanyuzemo byatumye yiyemeza kujya aganiriza abana be ku buzima bw’imyororokere, kugira ngo batazahura n’ibibazo yahuye na byo.

Umutesi avuga ko umukobwa we agize imyaka 14 yamubajije niba afite inshuti y’umuhungu, maze icyo kiganiro kikamuhesha umwanya wo kumusobanurira akamaro ko kwirinda no gufata ibyemezo biboneye.

Nyuma y’akanya asa n’uwagize isoni zo kumusubiza, Umutesi yabaye nk’umubaza ikibazo kimutinyura agira ati “Ubu se umukobwa mwiza nkawe yabura abahungu bamuterereta, ubu se ndaroga.”

Byatumye umwana yirekura amusubiza agira ati “Abasore banyirukankaho ni benshi, ariko nta nshuti ndagira kuko numva nkiri umwana.”

Umutesi avuga ko yigisha abana be bombi, umukobwa n’umuhungu, kuko asanga gukumira inda ziterwa abangavu atari inshingano z’abakobwa gusa.

Yatanze urugero rw’igihe umukobwa w’inshuti y’umuhungu we yaje kubasura, agasanga bari kumwe bonyine. Yaboneyeho umwanya wo kubaganiriza ku ngaruka zishobora guterwa no kwishora mu mibonano mpuzabitsina bakiri bato, anasaba umuhungu we kwishyira mu mwanya w’umubyeyi w’umukobwa watewe inda akiri umwangavu.

Ku wa 9 Ukwakira 2026, Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko Baharanira Imibereho Myiza y’Abaturage n’Iterambere (RPRPD) ryasabye itangazamakuru n’abafatanyabikorwa barimo Ishami rya Loni ryita ku Baturage (UNFPA), Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, gufatanya mu bukangurambaga bugamije gukumira ibibazo byugarije urubyiruko.

Perezida wa RPRPD, Depite Jeannette Uwababyeyi, yagaragaje uburemere bw’ikibazo cy’inda ziterwa abangavu, atanga urugero rw’umwangavu w’imyaka 16 bahuye na we yari amaze kubyara kabiri kandi atwite inda ya gatatu.

Yagize ati “Njyewe hari uwo twahuye umwaka ushize, afite imyaka 16, abyaye kabiri yari atwite inda ya gatatu icyo gihe tuganira. Icyo ni ikibazo gikomeye, twese cyakwiye kuduhangayikisha.”

Ubushakashatsi ku Mibereho n’Ubuzima bw’Abaturage mu Rwanda (DHS) bwo mu 2025 bugaragaza ko abangavu bari hagati y’imyaka 15 na 19 batwaye inda bangana na 8.1%, bavuye kuri 5% mu 2020.

Depite Uwababyeyi yasabye itangazamakuru gufasha mu bukangurambaga bushishikariza ababyeyi kuganiriza abana ku buzima bw’imyororokere, kwigisha urubyiruko no kurwereka aho rwabona serivisi zijyanye n’ubwo buzima.

Yavuze kandi ko impinduka zakozwe ku bisabwa kugira ngo abana bahabwe serivisi z’ubuzima bw’imyororokere zigamije koroshya uburyo bazigeraho, kuko hari abatinye kugana inzego z’ubuzima kubera gutinya ababyeyi babo.

Kuganiriza abana hakiri kare no kubaha amakuru yizewe ku buzima bw’imyororokere ni bimwe mu byafasha kubarinda inda zitateganyijwe no kubategurira ahazaza heza.

0 Comments

There are no comments yet

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *