Skip to contentSkip to main navigation Skip to footer

Abasenateri ntibumva ukuntu muri Kigali gusa hari ibyanya by’inganda birenga 30

Mu gihe mu Rwanda hari ibyanya by’inganda icumi (10) binini biri ku rwego rw’igihugu, abasenateri bafite impungenge z’umubare w’ibyanya by’inganda byo ku rwego rwa kabiri biri hirya no hino mu turere no mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko usanga biri mu bituma ibiciro by’ubutaka bikomeza gutumbagira.

Ibi abasenateri babigaragaje kuri uyu wa 03 Kanama 2026, ubwo Guverinoma yagezaga ku basenateri gahunda ifite yo kugeza ibikorwa remezo mu byanya by’inganda.

Senateri Laétitia Nyinawamwiza yagize ati “Hari ahantu henshi twasanze bita ngo ni ibyanya by’inganda kandi mu turere twose. Urugero mu Mujyi wa Kigali honyine batubwiye ahantu 30 ngo hateganyirijwe ibyanya by’inganda.”

Ibi Senateri Nyinawamwiza yibajije niba ubwo butaka bwose bwitwa ko buzaba ibyanya by’inganda Mininiteri y’Ubucuruzi n’Inganda itabona ko hari icyo byabangamiraho ba nyiri ubutaka n’imikoreshereze yabwo.

Ati “Ese ntibizatubya ibindi bikorwa byagenewe ubutaka nk’imiturire, ubuhinzi amashyamba n’ibindi. Twagiraga ngo twumve mu by’ukuri ni ahangaha Minicom ihazi, niba hari mu nshingano zayo, niba baranahakoreye inyiko.”

Yakomeje agira ati “Hari mu hahandi n’ubundi ubutaka buhenda kandi tutazi icyo hazakorerwa kuko babitubwira ariko Minicom yo ntibyemere.”

Ni ikibazo cyanagarutsweho na Senateri Evode Uwizeyimana, we wanagarutse ku nganda zinyanyagiye hirya no hino mu baturage, nyamara inzego zishinzwe imyubakire ndetse na minisiteri ifite inganda mu nshingano ugasanga ntacyo bibabwiye.

Senateri Uwizeyimana yagize ati “Hari inganda usanga zubatse mu baturage zakagombye kuba mu byanya by’inganda, kandi nyamara iyo ari umuturage wubatse wataragenewe imiturire usanga bamusenyera, kuki izo nganda na zo zidasenywa ngo zijye mu byanya by’inganda.”

Minisiteri w’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Marie Kajangwe, yiseguye ku kibazo cy’inganda ziri mu turere avuga ko habayeho intege nkeya zo kuzikurikirana.

Na we yahamije koko babibona ko hagiye haba inganda ziciriritse nyinshi hirya no hino mu gihugu, akemera ko koko ari ugutatanya ingufu no kwangiza imikoreshereze y’ubutaka.

Minisitiri Kajangwe ati “Kuba dufite ibyanya byahariwe inganda 30 mu Mujyi umwe nka Kigali, mu by’ukuri ni nyinshi, kandi tuba dutangiye gutatanya imbaraga.”

Yavuze ko bamaze kwemeza ko buri karere kagira icyanya kimwe cy’inganda, naho muri Kigali, kubera ko ari umujyi munini hakaba ibyanya by’inganda bitanu.

Yavuze ko kugira ibyanya byinshi bituma bigorana kuzikurikirana kandi ko ubusanzwe muri cyanya cy’inganda cyagombye kuba gifite umuhuzabikorwa uzikurikirana kugira ngo arebe ko ibisabwa muri icyo cyanya cy’iganda nk’amazi, amashanyarazi, imihanda, n’ibindi kibyujuje.

0 Comments

There are no comments yet

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *