Buri munyeganda agiye kujya yishyura Idolari rimwe kuri buri metero kare y’ubutaka bwubatseho uruganda

Oswald Niyonzima
Guverinoma y’u Rwanda yabwiye abasenateri ko kuva muri Mutarama umwaka utaha (2027) abanyeganda bakorera mu byanya by’inganda mu Rwanda bazajya bishyura amafaranga angana n’idorali rimwe ry’Amerika kuri metero kare y’ikibanza bakoreramo buri mwaka.

Ni ukuvuga angana na 14,460,000FRW kuri hegitari, agenewe gusana ibikorwa remezo byangirika.
Byavuzwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Marie Kajangwe, mu izina rya Minisitiri w’Intebe utabonetse yagombaga kugeza kuri Sena, kuri uyu wa 3 Kamena aho guverinoma igeze ikemura ikibazo cy’ibikorwa remezo abasenateri bayigejejeho basanze mu byanya by’inganda hirya no hino mu gihugu.
Yagize ati “Hari uburyo bushya bwashyizweho aho amafaranga angana n’idolari 1 kuri metero kare ku mwaka azajya yishyurwa n’abashoramari bakorera mu byanya by’inganda.”
Ibi bivuze ko niba ufite ruganda rwubatse kuri kilometer kare imwe, uzajya wishyura amadolari igihumbi ($1,000) ku mwaka; ni ukuvuga hafi miliyoni imwe n’igice mu mafaranga y’u Rwanda.
Minisitiri Kajangwe yakomeje agira ati “Ayo mafaranga akazakoreshwa mu gusana, kuvugurura no kongera ibikorwa remezo mu byanya byahariwe inganda duhereye ku byanya bya Muhanga, Rwamagana na Musanze.”
Ibyanya birimo Rwamagana, Muhanga, Musanze na Bugesera uko ari bine ni ibyanya biteganyijwe ko gahunda y’igihugu ya kabiri yo kwihutisha ubukungu igomba kuzasanga birimo ibikorwa remezo byose nkenerwa kugira ababikoreramo bashobora gukora ibicuruzwa byiza bishobora no guhangana ku rwego mpuzamahanga.
Ni ibyanya bahisemo kuko biri mu mijyi isa yegereye Kigali ku buryo kugeza ibicuruzwa byabyo ku masoko byoroshye.
Minisitiri Kajangwe yavuze ko bateganya gushyiraho konti yihariye ayo mafaranga azajya anyuzwaho n’uburyo bwo kuyacunga no kuyakoresha neza kugira ngo “ikiguzi cyo gucunga no gusana ibikorwa remezo mu byanya by’inganda cyorohere Leta.”
Icyemezo cyo gushyiraho aya mafaranga yo gusana no kuvugurura ibikorwa remezo, cyasamiwe hejuru n’abasenateri babibonyemo uburyo bwiza bwo kubyitaho no gutuma abakorera muri ibyo byanya bakorera mu buryo (conditions) butuma bakora neza, bityo ibyo bakora bikarushaho gutanga umusaruro.
Senateri Amandin Rugira, umwe mu bashimye igi gahunda, yagize ati “…ikindi gishimishije ni uriya mushinga wo gushyiraho ikigega gishinzwe gusana no kuvugurura ibikorwa remezo, idorali rimwe kuri metero kare ku muntu wahawe ikibanza mu cyanya cy’inganga. Ni ikintu kizatuma ibikorwa remezo biramba.”
0 Comments