Skip to contentSkip to main navigation Skip to footer

Abadepite basanze hari amasoko ya miliyari hafi 62FRW yakerewe gutangira

Oswald Niyonzima

Mu Rwanda hari amasoko afite agaciro ka miliyoni zikabakaba 62FRW yatinze gutangirirwa imirimo kuko inzego zakerewe gusuzuma amasazerano.

Ibi byateye abadepite impungenge ku mikorere n’imikoranire y’inzego ziba zigomba gucunga imishinga, ubwo kuri uyu wa 4 Kanama 2026, Komisiyo ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC) yagezaga ku Nteko Rusange y’Abadepite raporo yakoze ku isesengura rya raporo y’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta y’umwaka w’ingengo y’imari warangiye kuwa 30 Kamena 2025.

Muri raporo PAC yakoze bigaragara ko mu gihugu hose hari amasoko yagombaga gukorwa n’inzego icyenda za Leta afite agaciro ka miliyari 61 na miliyoni 559 FRW yagombye kuba yaratangiye imirimo, ariko kugeza ubu akaba ataratangira kubera gusa ko inzego bireba zakarerewe gusuzuma ibikubiye mu masezerano, cyangwa se zigatinda kuyatangira.

Depite Beth Murora yinjiye mu mibare yimbitse ngo agaragaze uburyo hari inzego zikerensa umutungo wa Leta agira ati “Ndagira ngo mfate urugero rw’inzego icyenda zagombaga gusinya amasezerano afite agaciro ka 61,559,000,000FRW, ugabanyije izo nzego icyenda ni amasezerano afite agaciro ka miliyari 6 na miliyoni 800FRW kuri buri rwego.”

Depite Murora agira ati “Ayo ntabwo ari amafaranga makeya ku muntu ufite inshingano zo gusuzuma no kugenzura amasoko nk’akanama k’amasoko biba byoroshye kugenzura. Ibi bigaragaza uburemere bw’imikorere y’inzego zifite mu nshingano gutanga amasoko ya Leta.”

Akomeza avuga ko igisobanuro kinini cy’ibi bintu gifitanye isano n’ibyo Perezida wa Komisiyo, Valens Muhakwa, yari yavuze ko ba rwiyemezamirimo bato bahezwa ku masoko ya Leta bitewe n’uburyo aba ateguwemo n’ingano y’amafaranga basaba rwiyemezamirimo kuba afite.

Raporo ya PAC igaragaza ko guhuriza hamwe imitangire y’amasoko (centralized) byaremereje akazi ko gutanga amasoko mu nzego za Leta.

Depite Murora ati “Ntabwo ari ibyo byonyine, guhuriza hamwe amasoko bituma Leta ihendwa.”

Yatanze urugero aho amasoko atanzwe n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’isakazabumenyi (RiSA) usanga rihenda cyane (aha turagira ngo tubibutse ko Ikigo cy’Igihugu cy’Amasoko, RPPA, gikorera muri RiSA).

Uyu mudepite yavuze ko “amasezerano y’amasoko atangwa na RiSA ahenda cyane, kenshi aho dufashe urugero rwo gusikana no gusohora impapuro usanga ugerereranyije na mbere inzego zikitangira amasoko ibiciro byikubye kane.”

Depite Murora akaba yasabaga ko mu mishanga y’imyanzuro igenerwa Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (Minicofin) habamo kugaragaraza uburyo iyi mishanga migari ba rwiyemezamirimo bato na bo bajya bayigiramo uruhare bikazitabwaho mu mushinga w’Itegeko ry’Amasoko ya Leta kuko ngo ugiye kuvugururwa.

Depite Muhakwa yashimye igitekerezo cya Murora avuga ko baganiriye n’inzego bireba zirimo na RiSA koko bagasanga amasoko Manini ba rwiyemezamirimo bato batayibonamo.

Depite Muhakwa yanagaragaje impamvu rimwe na rimwe zigenda zibitera harimo n’ikibazo cy’ibikoresho aho yatanze urugero avuga aho nk’ uturere dutanze isoko risaba ko mu bikoresho haba harimo mudasobwa ijana, akarere gahindukira kakajya kuzisaba RiSA ibyo bigatuma habaho gutegereza.

Ati “Wajya kubabaza bakakubwira bati ‘twahaye umuntu isoko ariko rimaze amezi icyenda ritaratangira turacyategereje ibikoresho’.”

Depite Muhakwa agira ati “Ntibinagarukira aho mu gukererwa gusa, usanga ahubwo harimo no guhendwa. Habaho gutinda gutanga ibikoresho ngo umukozi ajye mu nshingano, hakabaho no guhendwa kandi rwa rwego rwasabye ibikoresho kugira ngo umukozi ajye mu nshingano birumvikane wenda nta n’uruhare ruba rwaragize mu mitangire y’iryo soko bitewe n’ubushobozi.”

Yavuze ariko ko PAC iganira na RiSA, bayibwiye ko bagiye kwagura ku buryo isoko rizajya ritangwa mu bice byinshi (lots) kugira ngo na ba rwiyemezamirimo bato bashobore gupiganwa noneho bijye byihutisha imirimo.

0 Comments

There are no comments yet

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *