Skip to contentSkip to main navigation Skip to footer

Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana

Mediatrice Umurerwa

Senateri Donatille Mukabalisa wanabayeho Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, akaba yari amaze igihe arwariye mu Bitaro byitiriwe Umwami Fayisali yitabye Imana mu ijoro ryakeye kuri uyu wa 30 Nyakanganga 2026.

Itariki y’urupfu rwe yahuriranye n’itariki yavutseho kuko uyu munsi yari kuba ari isabukuru ye y’imyaka 66 nk’uko byagarutsweho na Senateri Emmanuel Havugimana, umwe mu bo bakoranye igihe kirekire mu nteko ishinga amategeko.

Senateri Mukabalisa yavutse mu 1960, i Nyamata mu Karere ka Bugesera. Yize amashuri abanza n’ayisumbuye mbere ya Jenoside. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Yize muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) mu Ishami ry’Amategeko , aho yaje no kuba umwarimu wigisha amategeko muri iyo Kaminuza yizemo, ariko yigishije no muri Kaminuza ya UNILAK.

Yakoze imirimo itandukanye mu miryango mpuzamahanga nka WHO/OMS] na UNDP mu myaka 16 mbere yo kwinjira muri politiki, aho yaje no kuyobora inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite guhera mu 2013-2024.

Senateri Donatille Mukabalisa yabaye umunyamabanga mukuru w’ishyaka rya PL (Parti Liberal) mu bihe bitandukanye, ndetse aribera Umuyobozi mukuru (perezida w’ishyaka) akaba yari umunyapolitiki uzwi cyane mu Rwanda.

Uretse ubuzima bwa politiki, Senateri Mukabalisa Donatille yari yubatse afite umugabo n’abana batatu, akaba azibukirwa ku mirimo itandukanye yakoze, Imana imuhe iruhuko ridashira.

0 Comments

There are no comments yet

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *