Skip to contentSkip to main navigation Skip to footer

Imiryango 159 itari iya Leta (NGOs) yatakaje ubuzima gatozi

Ibi byatangajwe na Dr. Doris Uwicyeza Picard, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), ubwo yagezaga ku bagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi raporo y’ibikorwa by’uru rwego by’umwaka wa 2025/2026 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2026/2027, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Ugushyingo 2026.

Dr. Uwicyeza yavuze ko imiryango nyarwanda itari iya Leta 1.134 yasabwaga guhuza imikorere yayo n’iri tegeko, ariko muri iyo miryango 975 ari yo yasabye icyemezo kigaragaza ko yujuje ibisabwa (Compliance Certificate).

Yasobanuye ko muri iyo miryango yasabye icyo cyemezo, 179 ari yo yamaze kugihabwa, mu gihe 536 itaruzuza ibisabwa, naho ubusabe bw’indi miryango 260 bukiri gusuzumwa.

Yongeyeho ko hari indi miryango 159 itigeze yuza inshingano zo guhuza imikorere yayo n’iri tegeko, bituma ihita itakaza ubuzima gatozi.

Ati “Iyo 159 kuko itujuje ibisabwa yahise itakaza ubuzima gatozi burundu.”

Itegeko N° 058/2024 ryo ku wa 20 Kamena 2024 rigenga imiryango itari iya Leta, risaba iyo miryango kuzuza ibisabwa no guhuza imikorere yayo n’ibiteganywa naryo kugira ngo ikomeze gukora mu buryo bwemewe n’amategeko.

0 Comments

There are no comments yet

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *