Urebye raporo gusa, wagira ngo WASAC yarapfuye – Umudepite
Depite Munyandamutsa Jean Paul yavuze ko iyo urebye raporo ya WASAC wibwira ko Ikigo cyapfuye, ariko mu bisobanuro bitangwa, ukumva ko ikibazo ari imikorere itageze ku rugero rushyitse, “ineficieny”.

Yagize ati “Murebe niba ikibazo atari ikibazo ari igiterwa n’amategeko maze inteko ibibafashemo.”
Armand Zingiro yavuze ko ikibazo kijyanye n’amategeko cyarakemutse, aho habagamo ikibazo,. kigatinda gukemuka kubera kujya muri gahunda isanzwe y’amasoko.
MUnyandamutsa yanavuze ko WASAC yari ikwiye gukoresha ubwenge buhangano kugira ngo igabanye amazi apfa ubusa, maze Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, ivuga ko na yo iri gukoreshwa.
Icyakora ngo hari n’irindi koranabuhanga rigenda ryifashishwa, kugira ngo ibibazo biri mu mitangire y’amazi meza bibonerwe ibisubizo.
0 Comments