Skip to contentSkip to main navigation Skip to footer

Depite Mussolini yabajije ukuntu WASAC yahagaritse umushinga ugeze kuri 99% n’amafaranga hafi ya yose yarishyuwe

Depite Eugene Mussolini yabajije impamvu ikigo gishinzwe amazi isuku n’isukura yahagaritse umushinga wo gushyiraho ikoranabuhanga rizajya ryerekana ahari amazi ari gupfa ubusa, kandi nyamara ryari rigiye kurangira.

Hari mu kiganiro Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo Armand Zingiro, yagejeje ku nteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, aho yasobanuraga ibibazo Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yasanze mu Kigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura, WASAC.

Iki gikoresho, ni urubuga rwitwa Scada, kandi rwari gufasha WASAC kugenzura amazi apfa ubusa, ateza igihombo kiri hagati ya Miliyari 10.5 Frw na Miliyari 29 Frw.

Mussolini agira ati “Kuki uwo mushinga wahagaritswe, kandi nyamara waraburaga gato ngo urangire, ndetse n’amafaranga hafi ya yose yarishyuwe?”

Umunyamabanga wa Leta, yavuze ko umushinga utangira, yawushyize kuri macye, ariko ageze hagati ashaka kubivamo, ariko baza kumvikana, yemera kuwusubukura, nta kiguzi cyongerewe(extension at no cost).

Yagize ati “imirimo izakomeza mu cyumweru gitaha.”

0 Comments

There are no comments yet

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *