Niba usindira mu ruhame, dore ibihano bigutegereje

Ernestine Musanabera
Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, rivuga ko umuntu usinda ku mugaragaro aba akoze icyaha, kandi iyo abihamijwe n’urukiko ashobora guhanishwa igifungo n’ihazabu.
Ingingo ya 268 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese usinda ku mugaragaro, mu muhanda, mu kibuga, mu nzira, mu kabari, mu nzu y’imikino cyangwa ahandi hose hateranira abantu, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’iminsi umunani ariko kitarenze amezi abiri, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 20 Frw ariko atarenze ibihumbi 100 Frw, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Iri tegeko kandi rigena ibihano kuri nyir’akabari cyangwa umukozi wemera kwakira umuntu ugaragara ko yasinze bikabije, agakomeza kumuha ibisindisha.
Uwo nyir’akabari cyangwa umukozi ahanishwa igifungo kiri hagati y’iminsi umunani n’amezi abiri, n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 50 Frw na 200 Frw, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Polisi ivuga iki ku cyaha cyo gusindira mu ruhame?
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, aheruka gushimangira ko Polisi ikomeje ibikorwa byo kurwanya ubusinzi bukabije n’inzoga zitujuje ubuziranenge, by’umwihariko izizwi nk’ibyuma”.
ACP Rutikanga avuga ko abantu bagomba kumenya ko gusindira mu ruhame ari icyaha gihanwa n’amategeko, ndetse ko inzego z’umutekano zitazihanganira umuntu wese usindira mu ruhame.
Ati: “Reka mbivuge abanywi b’inzoga babyumve gusinda mu ruhame bihanwa n’itegeko. Ariko mubimenye ko umuntu wese akwiye kunywa mu rugero kandi akanywa mu buryo bwiyubashye.”
Umuvugizi wa Polisi akomeza avuga ko inzoga zishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abazinywa ndetse zikagira n’uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano, birimo urugomo, gukubita no gukomeretsa ndetse n’amakimbirane yo mu ngo.
ACP Rutikanga avuga ko ibikorwa byo guca burundu inzoga zitujuje ubuziranenge ziri ku isoko bizakomeza, anasaba abaturage kwirinda kuzikoresha no gutanga amakuru ku bazikora cyangwa abazicuruza.
Ibi byiyongera ku nshingano zo kubahiriza Ingingo ya 268 y’Itegeko Nº68/2018, ishyiraho ibihano ku muntu usinda ku mugaragaro, mu rwego rwo kurinda ituze rusange no gukumira imyitwarire ishobora guteza umutekano muke.
0 Comments