Sena yasanze kudakorana kw’inzego mu mishinga bikomeje guhombya igihugu

Oswald Niyonzima
Mu mwaka wa 2025 honyine, ibiza byahitanye ubuzima bw’Abanyarwanda 130, byangiza inzu zisaga 1,800, byonona imyaka yari ihinze kuri hegitari zirenga 1,100 ndetse binica amatungo arenga 100.

Mu gihembwe cya mbere cya 2026 (kuva tariki ya 1 Mutarama kugeza ku ya 30 Werurwe), na bwo ibiza birimo inkuba, inkangu n’imyuzure byahitanye abantu 28.
Iyi mibare yagaragajwe na Komisiyo ya Sena y’Ububanyi n’Amahanga, Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Umutekano, ubwo yamurikaga raporo y’ubugenzuzi yakoze ku ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo gukumira no kugabanya ingaruka z’ibiza.
Komisiyo yagaragaje ko kimwe mu bituma ibiza bikomeza guteza igihombo mu Rwanda ari ukudahuza ibikorwa hagati y’inzego zitegura kandi zishyira mu bikorwa imishinga y’ibikorwa remezo. Yasobanuye ko iyo buri rwego rukora ibirureba rutagendeye ku igenamigambi rihuriweho, usanga ibikorwa bitwara amafaranga menshi ariko ntibimare igihe kinini bitarasenyuka.
Perezida wa Komisiyo, Senateri Murangwa Ndangiza Hadija, yavuze ko uburyo ibikorwa remezo bimwe byubakwa bukomeje kugira ingaruka ku bidukikije.
Yagize ati “Imyubakire y’imihanda, inzu n’ibindi bikorwa remezo bikomeje kwangiza ibidukikije.”
Yatanze urugero rw’imihanda yubakwa amazi ntayoborwe neza ngo agezwe aho yagenewe, bikaba bitera imyuzure n’ibiza bihitana abaturage cyangwa bikangiza ibikorwa remezo n’imitungo yabo.
Komisiyo yavuze ko igenzura ryakozwe na RTDA ku miyoboro iyobora amazi ava ku mihanda ya kaburimbo ryagaragaje ahantu 309 hakenewe kubakwa imiyoboro ijyana amazi mu bishanga cyangwa ahandi habugenewe, kugira ngo atangiza imihanda n’ibindi bikorwa remezo.
Senateri Murangwa yavuze ati “Igenzura ry’imiyoboro isohora amazi mu mihanda ya kaburimbo ryagaragaje ko hari ahantu 309 hakeneye kubakwa ibikorwa byo kuyobora amazi kugira ngo agezwe aho atazongera guteza ibyangiritse. Urumva ahantu harenga 300 ni henshi.”
Yongeyeho ko gusana ibyangijwe n’imyubakire idateguwe neza bisaba amafaranga menshi kurusha ayo byari gutwara iyo ibyo bibazo biza kwitabwaho hakiri kare.
Ati “Gusana ibyangijwe n’imyubakire mibi bisaba ingengo y’imari iruta iyakoreshejwe mu kubaka ibyo bikorwa.”
Komisiyo yagaragaje ko kubaka iyo miyoboro mishya yo kuyobora amazi ava ku mihanda ya kaburimbo bizatwara Leta asaga miliyari 48.8 Frw, amafaranga bavuga ko yari kuzigamwa iyo igenamigambi ry’imishinga rikorwa mu bufatanye bw’inzego zose zibifite mu nshingano.
Mu bitekerezo byatanzwe n’abasenateri, benshi bagaragaje ko batumva ukuntu inzego za Leta zikomeje gukora zidahuza ibikorwa kandi bikarangira igihugu gihomba amafaranga menshi.
Senateri Télésphore Ngarambe yavuze ko ikibazo cy’imikoranire y’inzego ari cyo cyiganje muri raporo yose.
Yagize ati “Iyo usomye iyi raporo kuva ku ntangiriro kugeza ku musozo usanga ikibazo cy’imikoranire y’inzego kigenda kigaruka. Niba hubakwa umuhanda, uwawubaka yagombye no gutekereza uburyo amazi azayoborwa neza.”
Yongeyeho ko kudateganya iyo miyoboro hakiri kare bituma nyuma Leta isabwa amafaranga menshi yo gusana ibyangiritse.
Ati “Ikindi kigaragara ni igihombo biteza Leta. Miliyari zisaga 48 Frw zikenewe kugira ngo hasanwe ibyo byagaragaye, kandi si ho gusa, kuko n’ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri na byo bigira uruhare muri ibyo bibazo.”
Senateri Ngarambe yasabye ko Sena yagira uruhare rukomeye mu guca umuco wo kudakorana kw’inzego, anasaba ko hajyaho ibiganiro bihuza inzego z’ibidukikije n’izishinzwe ibikorwa remezo kugira ngo zifatanye kuva ku itegurwa ry’imishinga kugeza ishyizwe mu bikorwa.
Na Senateri Alphonse Nkubana yashimangiye ko mbere yo kubaka igikorwa remezo icyo ari cyo cyose, cyane cyane umuhanda, hakwiye kubanza gukorwa ubugenzuzi busesuye harebwa ingaruka gishobora kugira ku bindi bikorwa remezo no ku bidukikije.
Ku ruhande rwa Senateri Pelagie Uwera, yagaragaje impungenge z’uko hari inzego zitubahiriza amabwiriza y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA), bikagira uruhare mu guteza ibiza.
Yagize ati “Kutubahiriza amabwiriza ya REMA biri mu biteza isuri no kwangiza imitungo y’abaturage. Hari aho bacukura amabuye y’agaciro, nyuma REMA ikaba ari yo isubira inyuma ikajya gusana ahangiritse,” maze yibaza uko Komisiyo ibona icyo kibazo cyakemuka mu buryo burambye.
Perezida wa Komisiyo yavuze ko biri mu bibazo biyemeje gukomeza gukurikirana, anasaba ko Inteko Rusange ya Sena yafata umwanzuro usobanutse watuma inzego zose zinoza imikoranire.
Abasenateri basoje bemeza ko hakenewe kugenzurwa no kunozwa imikoranire y’inzego kuva ku itegurwa ry’imishinga y’ibikorwa remezo kugeza ishyizwe mu bikorwa.
Bagaragaje ko bitumvikana kuba nk’iyo RTDA ibonye amafaranga yo kubaka umuhanda idafite ayo kubaka imiyoboro y’amazi, yihutira kubaka umuhanda gusa, nyuma amazi akawusenya. Iyo hagiye kubakwa imiyoboro nyuma, akenshi bisaba kongera gusenya umuhanda wari umaze kubakwa, bikongera guteza Leta igihombo cyari kwirindwa iyo igenamigambi rikorwa mu bufatanye bw’inzego zose bireba.
0 Comments