Abacuruza imiti n’ifumbire bitujuje ubuziranenge bashobora gufungwa imyaka itatu

Bimwe mu bihano bikubiye mu mushinga w’itegeko rigenga ibihingwa, uherutse gutorwa n’Umutwe w’Abadepite, harimo igifungo n’ihazabu ku bantu batazubahiriza zimwe mu ngingo zirebana n’ubuziranenge bw’imbuto, imiti n’ifumbire bikoreshwa mu buhinzi.

Iri tegeko ryatowe n’umutwe w’Abadepite tariki 23 Nyakanga 2026 hagamijwe kuvugurura irindi tegeko rigenga ibihingwa ryari risanzweho ariko rikaba ritari rijyanye n’igihe ndetse ritaganisha no mu cyerekezo cy’igihugu NST2.
Iri tegeko rireba ubuhinzi bw’imyaka, imbuto n’ubwoko bw’ibihingwa, ubuzima bw’ibihingwa, imiti n’ifumbire mvaruganda, ndetse n’imiti n’ifumbire by’umwimerere.
Ingingo ya 100 y’iri tegeko iteganya ko umuntu winjiza mu Gihugu cyangwa wohereza mu mahanga imbuto adafite uruhushya cyangwa icyemezo cy’ubuziranenge bw’ibihingwa aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ihazabu itari munsi ya Frw 1.000.000 ariko itarenze Frw 3.000.000, n’igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Ingingo ya 101 ivuga ku gushyira amakuru atari yo cyangwa ayobya ku bipfunyika by’imbuto. Igaragaza ko umucuruzi ugurisha imbuto azi neza ko amakuru yerekeye ubwoko bwazo, isuku, inkomoko cyangwa ubwiza atari yo, aba akoze icyaha.
Ni na ko bimeze ku muntu ukoresha ibirango cyangwa imikono bitemewe, ugahimba ibimenyetso by’iyemezwa ry’imbuto cyangwa agakoresha ibirango byemewe mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Iyo ahamijwe n’urukiko icyo cyaha, ahanishwa ihazabu iri hagati ya Frw 1.000.000 na Frw 3.000.000 n’igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri, cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Ingingo ya 102 yo ivuga ku kutubahiriza ibisabwa mu kurengera ubuzima bw’ibihingwa. Muri ibyo harimo kohereza mu mahanga ibintu bigenzurwa bitaragenzuwe ngo byemererwe n’urwego rubifitiye ububasha, kwinjiza mu Gihugu ibintu bigenzurwa binyuranyije n’amabwiriza y’ubuziranenge, kutamenyekanisha ibyo bintu igihe byinjiye mu Gihugu, kutubahiriza amabwiriza agenga akato k’ibihingwa cyangwa ibikomoka kuri byo, ndetse no kutubahiriza ingamba z’ubuziranenge bw’ibihingwa zishyirwaho mu gihe cy’icyorezo.

Harimo kandi kutubahiriza ingamba z’umutekano w’ubuziranenge bw’ibihingwa zikurikizwa ku mutwaro wamaze guhabwa icyemezo cy’ubuziranenge, zishyirwaho n’urwego rushinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge. Umuntu uhamijwe kimwe muri ibyo byaha ahanishwa ihazabu iri hagati ya Frw 1.000.000 na Frw 3.000.000 n’igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri, cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Ingingo ya 103 yo ivuga ku byaha by’ubucuruzi bw’imiti n’ifumbire mvaruganda cyangwa imiti n’ifumbire by’umwimerere. Iteganya ko umuntu ucuruza imiti n’ifumbire mvaruganda cyangwa imiti n’ifumbire by’umwimerere bitujuje ubuziranenge, bitanditswe, bibujijwe, by’impimbano, bitagira ikirango, bipfunyitse cyangwa byongeye gupfunyikwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, byararengeje igihe cyangwa byangiritse, aba akoze icyaha.
Ni na ko bimeze ku muntu ukora imiti n’ifumbire mvaruganda cyangwa imiti n’ifumbire by’umwimerere bitujuje ubuziranenge cyangwa bitubahirije amabwiriza abigenga, ucuruza imiti cyangwa ifumbire bifite ikirango kigaragaza uruganda rwa baringa, cyangwa ucuruza imiti n’ifumbire adafitiye uburenganzira butangwa n’urwego rushinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge.
Iyo ahamijwe n’urukiko kimwe muri ibyo byaha, ahanishwa ihazabu itari munsi ya Frw 1.000.000 ariko itarenze Frw 3.000.000, n’igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu, cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Iri tegeko rigaragaza ko rigamije kurushaho gukaza ingamba zo kurinda ubuziranenge bw’imbuto, imiti n’ifumbire bikoreshwa mu buhinzi, hagamijwe kurengera umusaruro w’ubuhinzi n’ubuzima bw’ibihingwa.
0 Comments